Hamenyekanye ibyo Red-Tabara yafatiye mu gitero gikaze yagabye ku ngabo z’u Burundi mu Mibunda.
Bikubiye mu itangazo umutwe wa Red-Tabara washyize hanze, aho wigambye kwivugana ba ofisiye icyenda bo mu ngabo z’u Burundi zibarizwa muri Kivu y’Amajy’epfo, unafata ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu.
Itangazo rya Red-Tabara ryagiye hanze ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 25/11/2024, rimenyesha ko abasirikare b’u Burundi bapfuye ubwo uyu mutwe wabagabagaho igitero ahitwa Tabunde.
Tabunde ni agace kamwe muri twinshi tugize akarere ka Mibunda ho muri teritware ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Red-Tabara, nk’uko yabisobanuye, aka gace yagabyemo igitero niko ingabo z’u Burundi zateguriragamo ibikorwa byagisirikare.
Ikomeza ivuga ko icyo gitero cyasize, umusirikare ufite ipeti rya Colonel utatangajwe amazina, yakiguyemo, apfana n’abandi ba ofisiye icyenda.
Ikindi n’uko iki gitero, uyu mutwe wagifatiyemo imbunda zirenga 50 zo mu bwoko bwa machine gun, n’izindi mbunda nto ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo n’ibyutumanaho.
Inavuga ko yafashe inyandiko nyinshi bariya ba ofisiye bataye. Zikaba zikirimo gusesengurwa.
Red-Tabara yanashyize hanze amafoto n’imbunda nyinshi, amasasu n’ibikoresho byinshi by’itumanaho bafashe.
Iki gitero kije gikurikira imirwano ikomeye yagiye iba mu minsi mike ishize, hagati y’uyu mutwe wa Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza RDC. Iyi mirwano ikaba yaragiye ibera muri ibi bice byo muri teritware ya Mwenga mu misozi miremire y’Imulenge.