• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 25, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hamenyekanye icyatumye Wazalendo basubiranamo na FARDC i Uvira.

minebwenews by minebwenews
April 24, 2025
in Conflict & Security
0
Goma: Igitero FARDC n’abambari bayo baraye bagabye kuri AFC/M23, yakibahereyemo isomo rikomeye.
90
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye icyatumye Wazalendo basubiranamo na FARDC i Uvira.

You might also like

I Fizi haravugwa imirwano ikomeye yanaguyemo Wazalendo batari bake

Wazalendo babiri ni bo bahitanwe n’amazi

Baratabariza Col. Abuta umerewe nabi aho afungiwe i Kinshasa

Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC) zasubiranyemo n’ihuriro rya Wazalendo nyuma y’aho FARDC yishe umwe mu bakomanda wo muri iri huriro rya Wazalendo.

Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-kongo, ahanini igwiriyemo abavuye muri Mai Mai n’indi iyishamikiyeho.

Ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021, ni bwo iriya mitwe yishyize hamwe mu cyiswe Wazalendo ifatikanya n’ingabo z’iki gihugu kurwanya uyu mutwe wa M23.
Gusa ntacyo byafashije kuko uyu mutwe wakomeje kuzengereza ubutegetsi bw’i Kinshasa. Kandi ukomeza no kwigarurira ibice byinshi birimo ko wafashe n’imijyi ikomeye irimo uwa Goma n’uwa Bukavu mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Uko uyu mutwe ukomeza kwagura ibirindiro byawo, ni nako ririya huriro rya Wazalendo risubiranamo na FARDC.

Hari amakuru yagiye atangwa n’inzego z’umutekano za Congo agaragaza ko Wazalendo gusubiranamo kwayo n’ingabo z’iki gihugu, ahanini biva kukuba buri ruhande rushinja urwabo kuba nyiribayazana wo kwamburwa ibirindiro bikigarurirwa na M23. Kuko isubiranamo ry’izi mpande zombi byatangiye kuva mu myaka ibiri ishyize.

Ni muri ubwo buryo no muri iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 24/04/2025, izi mpande zombi zaraye zirwanye i Uvira, nyuma y’aho FARDC yarimaze kwica umwe mu bakomanda wo muri Wazalendo.

Amakuru akavuga ko uwo mukomanda FARDC yamwishe imusanze aho yakoreraga mu mujyi wa Uvira.

Ni amakuru akomeza avuga ko mbere yuko uwo mukomanda yicwa, FARDC yabanje gusaba Wazalendo kuva muri Uvira bakajya mu misozi ya Uvira, ngo kuko ari bo bahateza umutekano muke, kandi ko kuhaguma kwabo bishobora gutuma M23 ihigarurira. Ibi Wazalendo barabyanze akaba ari nayo nkomoko y’imirwano igikomeje n’ubu.

Ubuhamya bugira buti: “Imirwano n’aka kanya irimo kuba. Turi kumva imbunda mu mujyi rwagati wa Uvira.”

Ubuhamya bukomeza bugira buti: “Imirwano yatangiye nyuma y’aho FARDC yishe umukomando wo muri Wazalendo. Yamwishe mu ijoro.”

Iyi mirwano yo gusubiranamo kwa Wazalendo na FARDC, ije ikurikira indi iheruka mu mpera z’ukwezi gushize, aho yo ari Wazalendo basubiranyemo ubwabo bonyine. Kuko harwanaga uruhande ruyobowe na Makanaki n’uruyobowe na Rene.

Iki gice cya Uvira barwaniramo, n’icyo cyimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yuko M23 ifashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara.

Tags: BasubiranyemoFardcUviraWazalendo
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

I Fizi haravugwa imirwano ikomeye yanaguyemo Wazalendo batari bake

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
I Fizi haravugwa imirwano ikomeye yanaguyemo Wazalendo batari bake

I Fizi haravugwa imirwano ikomeye yanaguyemo Wazalendo batari bake Amakuru aturuka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko habereye imirwano ikomeye hagati y'imitwe ibiri...

Read moreDetails

Wazalendo babiri ni bo bahitanwe n’amazi

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Wazalendo babiri ni bo bahitanwe n’amazi

Wazalendo babiri ni bo bahitanwe n'amazi Wazalendo babiri bishwe n'amazi ubwo bageragezaga guhunga nyuma y'aho basubiranyemo n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC i Uvira muri Kivu...

Read moreDetails

Baratabariza Col. Abuta umerewe nabi aho afungiwe i Kinshasa

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
Baratabariza Col. Abuta umerewe nabi aho afungiwe i Kinshasa

Baratabariza Col. Abuta umerewe nabi aho afungiwe i Kinshasa Umuryango wa Colonel David Abuta Banza uramutabariza, nyuma y'aho umenye ko aho afungiwe i Kinshasa ahababariye bikomeye. Ni mu...

Read moreDetails

“Nari napfuye none nazutse”-Nangaa asubiza abavuga ko yapfuye

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
AFC/M23 yavuze kuri drones za FARDC zitera ibisasu ku baturage no kuri Wazalendo bafata abagore ku ngufu

"Nari napfuye none nazutse"-Nangaa asubiza abavuga ko yapfuye Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'aho byari bigize iminsi bivugwa...

Read moreDetails

“Igihe kirageze RDC yiyomekeho u Rwanda” -Umujyanama wa Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 24, 2025
0
“Igihe kirageze RDC yiyomekeho u Rwanda” -Umujyanama wa Tshisekedi

"Igihe kirageze RDC yiyomekeho u Rwanda" -Umujyanama wa Tshisekedi Umujyanama wa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Fiston Chrisnovic Balanganyi, yavuze ko igihe kigeze ngo...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry’ingabo za Congo.

Gira ibyo umenya ku mitego RDC yagiye itega AFC/M23 na yo ikayivumbura.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
Manage options Manage services Manage {vendor_count} vendors Read more about these purposes
View preferences
{title} {title} {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?