Hamenyekanye icyatumye Wazalendo basubiranamo na FARDC i Uvira.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC) zasubiranyemo n’ihuriro rya Wazalendo nyuma y’aho FARDC yishe umwe mu bakomanda wo muri iri huriro rya Wazalendo.
Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro y’Abanye-kongo, ahanini igwiriyemo abavuye muri Mai Mai n’indi iyishamikiyeho.
Ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu mpera z’umwaka wa 2021, ni bwo iriya mitwe yishyize hamwe mu cyiswe Wazalendo ifatikanya n’ingabo z’iki gihugu kurwanya uyu mutwe wa M23.
Gusa ntacyo byafashije kuko uyu mutwe wakomeje kuzengereza ubutegetsi bw’i Kinshasa. Kandi ukomeza no kwigarurira ibice byinshi birimo ko wafashe n’imijyi ikomeye irimo uwa Goma n’uwa Bukavu mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Uko uyu mutwe ukomeza kwagura ibirindiro byawo, ni nako ririya huriro rya Wazalendo risubiranamo na FARDC.
Hari amakuru yagiye atangwa n’inzego z’umutekano za Congo agaragaza ko Wazalendo gusubiranamo kwayo n’ingabo z’iki gihugu, ahanini biva kukuba buri ruhande rushinja urwabo kuba nyiribayazana wo kwamburwa ibirindiro bikigarurirwa na M23. Kuko isubiranamo ry’izi mpande zombi byatangiye kuva mu myaka ibiri ishyize.
Ni muri ubwo buryo no muri iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 24/04/2025, izi mpande zombi zaraye zirwanye i Uvira, nyuma y’aho FARDC yarimaze kwica umwe mu bakomanda wo muri Wazalendo.
Amakuru akavuga ko uwo mukomanda FARDC yamwishe imusanze aho yakoreraga mu mujyi wa Uvira.
Ni amakuru akomeza avuga ko mbere yuko uwo mukomanda yicwa, FARDC yabanje gusaba Wazalendo kuva muri Uvira bakajya mu misozi ya Uvira, ngo kuko ari bo bahateza umutekano muke, kandi ko kuhaguma kwabo bishobora gutuma M23 ihigarurira. Ibi Wazalendo barabyanze akaba ari nayo nkomoko y’imirwano igikomeje n’ubu.
Ubuhamya bugira buti: “Imirwano n’aka kanya irimo kuba. Turi kumva imbunda mu mujyi rwagati wa Uvira.”
Ubuhamya bukomeza bugira buti: “Imirwano yatangiye nyuma y’aho FARDC yishe umukomando wo muri Wazalendo. Yamwishe mu ijoro.”
Iyi mirwano yo gusubiranamo kwa Wazalendo na FARDC, ije ikurikira indi iheruka mu mpera z’ukwezi gushize, aho yo ari Wazalendo basubiranyemo ubwabo bonyine. Kuko harwanaga uruhande ruyobowe na Makanaki n’uruyobowe na Rene.
Iki gice cya Uvira barwaniramo, n’icyo cyimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yuko M23 ifashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara.