Hamenyekanye icyatunye Perezida Tshisekedi yirukana intumwa ye Tshibangu.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yirukanye kumirimo Serge Tshibangu wari intumwa ye yihariye ishinzwe gukurikirana ibiganiro bya Nairobi na Luanda.
Tina Salama, umuvugizi wa Tshisekedi, yemeje aya makuru avuga ko Tshibangu ko yirukanwe, kandi ko yahise asimburwa na Sumbu Sita Mambu.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yirukanwe azira amajwi yafashwe mu ibanga mbere yo gushyirwa ku karubanda.
Ni amajwi yumvikanye anengamo Perezida Félix Tshisekedi, ndetse ku wa Gatatu w’iki Cyumweru yatumye yitaba urwego rushinzwe iperereza (ANR) rwatangiye ku mukoraho iperereza.
Andi makuru avuga ko Tshibangu yaba yazize ibiganiro M23 yahuriyemo i Kampala na leta ya Kinshasa mu mezi ashize.
Ni ibiganiro by’imishyikirano RDC yari yoherejemo intumwa, gusa amakuru yabyo akimenyekana ihita ibyamaganira kure ndetse Jean Bosco Bahala wari uyoboye intumwa za RDC ahita yirukanwa ku nshingano ze zo kuba umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’imitwe yitwaje imbunda.
MCN.