Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hamenyekanye icyo abaturage bari gukora nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Walikale.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Hamenyekanye icyo abaturage bari gukora nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Walikale.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye icyo abaturage bari gukora nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Walikale.

You might also like

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo zahondaguriwe i Mulenge.

Avugwa i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.

Abaturage benshi bakomeje kwisuka muri centre ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo nyuma y’aho higaruriwe n’umutwe wa m23.

Walikale centre iherereye ku muhanda wa RN3 uva i Bukavu ugakomeza mu burengerazuba, iyi centre iri mu ntera y’i birometero 400 uvuye mu mujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo.

Ahagana tariki ya 20/03/2025, ni bwo m23 yafashe Walikale centre nyuma yo kuyirukanamo ingabo za Congo n’abambari bazo.

Imirwano uyu mutwe warwanye yo gufata iki gice yayitangiye mu cyumweru gishize, kuko nibwo abarwanyi b’uyu mutwe batangiye gufata inkengero zayo, zirimo Kashebere, Mpofi na Mubanda.

Ubwo uyu mutwe wafataga Walikale centre, abaturage barahunze berekeza mu bice bigenzurwa n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa.

Ariko amakuru ava muri ibyo bice arahamya ko bariya baturage bose bari barahunze bongeye kugaruka mu ngo no mu masambu yabo aha muri centre ya Walikale.

Ni mu gihe izi ngabo za Leta zatsinzwe ruriya rugamba rwo muri centre ya Walikale, ari zo zagize uruhare mu busahuzi no gufata abagore ku ngufu, nk’uko byatangajwe na sosiyete sivili ya Walikale.

Ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe cyane abaturage bari ahitwa i Mubi, Ndjingala, Logu, Biruwe, Makana na Kangama, kugeza ku mupaka uhuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Manyema.

Ubundi kandi ubuyobozi bw’umutwe wa m23 bwasabye abahunze gutaha no gusubukura ibikorwa bibateza imbere, bubizeza ko ibice uyu mutwe ugenzura bifite umutekano kurusha ibigenzurwa n’ingabo za Congo.

Iyi teritware ya Walikale yibitseho ubutunzi kamere bwiganjemo cyane cyane amabuye y’agaciro, arimo Tin/Etain , izwiho gukora ibyuma byihariye bikoreshwa mu gukora ibintu bitandukanye.

Zikora kandi za bateri, za telephone, ibyuma by’imodoka, ibirahure by’imodoka, utwuma tw’ubuvuzi bwamenyo n’ibindi.

Mbere gato yuko uyu mutwe ufata Walikale centre, ikompanyi ya Alphamin, imwe mu zicukura Tin/Etain zikomeye ku isi yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo mu birombe biri ahitwa Bisie muri Walikale.

Tags: AbaturageguhungukaWalikale
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara. Jaques Kyabula, guverineri w'intara ya Haut-Katanga wari warabuze, yongeye kugaragara muri iyi ntara abereye umuyobozi. Ku wa gatatu w'iki cyumweru turimo,...

Read moreDetails

FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo zahondaguriwe i Mulenge.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo zahondaguriwe i Mulenge.

FARDC, Ingabo z'u Burundi na Wazalendo zahondaguriwe i Mulenge. Nyuma y'aho ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zigabye igitero mu Bijabo, umutwe wa Twirwaneho wazikubise inshuro...

Read moreDetails

Avugwa i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.

Avugwa i Mulenge muri Kivu y'Amajyepfo. Amakuru aturuka mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu y'Amajyepfo, avuga ko hari uduce twegereye ahatuwe n'Abanyamulenge twongeye kugaragaramo Wazalendo, FDLR, Ingabo...

Read moreDetails

Abunganira Mutamba bagize icyo basaba urukiko.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Abunganira Mutamba bagize icyo basaba urukiko.

Abunganira Mutamba bagize icyo basaba urukiko. Mu rubanza Constant Mutamba wabaye minisitiri w'ubutabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, abanyamategeko bamwunganira barubwiriyemo urukiko rusesa imanza rumuburanisha ko yarugejejwemo...

Read moreDetails

AFC/M23 yambuye ihuriro ry’Ingabo za RDC uduce twinshi.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
AFC/M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu rugamba irimo rwo kubohora RDC.

AFC/M23 yambuye ihuriro ry'ingabo za RDC uduce twinshi. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryafashe uduce twagenzurwaga n'ingabo za Congo, duherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya...

Read moreDetails
Next Post

Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw'i Kinshasa watangaje agahenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?