Hamenyekanye icyo perezida Tshisekedi n’umuryango wa Habyarimana bagiye gukora mukudurumbanya umutekano w’u Rwanda
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umuryango wa Habyarimana bemezanyije gutangira kubaka umutwe wa FDLR, mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Umuryango wa Habyarimana kuri ubu utuye mu gihugu cy’u Bufaransa.
Uyu mugambi Tshisekedi yinjiyemo n’umuryango wa Habyarimana wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda babinyujije muri FDLR, unyuranyije n’amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byagiranye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2025.
Ni amasezerano ibihugu byombi byagiranye bibifashijwemo na Leta ya Amerika, aho n’ibiganiro byabahuje byabereye i Washington DC.
Aya makuru akomeza avuga ko perezida Felix Tshisekedi n’umuryango wa Habyarimana bateganya guha FDLR ibikoresho bya gisirikare bihagije, ubundi kandi banayifashe kubona abarwanyi, ndetse banayishakire ubuyobozi bushya.
Nk’uko binavugwa nuko umuhungu wa Habyarimana, Jean Luc Habyarimana ari we uzayobora uwo mutwe.
Umuntu wa hafi ya perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko ubutegetsi bwe buri gukorana byahafi na Jean Luc Habyarimana, ndetse n’ihuriro rya RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa n’iryiyita ‘guverinoma y’u Rwanda’ riyobowe na Thomas Nahimana wabaye Padili.
I Kinshasa hateganyijwe inama yo kurwego rwo hejuru izaba mu ntangiriro z’uyu mwaka utaha, izahuza abantu bo mu mitwe yiterabwoba ivuga ko itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni nama bivugwa ko bazaremeramo ihuriro rizabahuza bose rifite n’igisirikare gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kugira ngo iyi nama izabe, RDC iteganya gushakira inzandiko zinzira abazayitabira zizabageza i Kinshasa, mukuzishaka ikazifashisha ambasade yayo iri muri Africa y’Epfo.
Muri uku kwezi turimo, ahagana mu ntangiriro zako abagize iyi mitwe yiterabwoba bahuriye mu mujyi wa Cap Town muri Afrika y’Epfo. Inama iyoborwa na Jean Luc Habyarimana wayitabiriye yifashishije ikorana buhanga kubera impungenge z’umutekano.
Ni nama yaganiriwemo ingingo yo gushaka abanyamuryango bashya no gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga gushyigikira ihuriro ry’iyi mitwe.
Tshisekedi abona ko Jean Luc Habyarimana ari we muntu wayobora iri huriro, hashingiwe ku mateka afite nk’umwana w’uwayoboye u Rwanda. Ahamya ko ari we washobora guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ariko nanone si bwo bwa mbere Tshisekedi agerageza guhuza aba bantu kugira ngo bahindure u butegetsi bw’i Kigali, mu mwaka wa 2024, Jean Luc Habyarimana yagiye i Kinshasa mu ibanga, ahura n’abantu ba hafi ya Tshisekedi n’abo mu nzego z’umutekano, baganira ku gushyigikira FDLR.
Nyuma kandi RDC yagaragaje ko ishaka kwakira abajenosideri b’Abanyarwanda bacumbikiwe muri Niger, barimo Captain Innocent Sagahutu, wagerageje kwinjira muri FDLR mu 2017 ariko ntibyakunda kuko byahise bimenyekana.
Muri uyu mwaka, Thomas Nahimana uri mubazitabira iyi nama yo mu 2026 yagiye muri RDC no mu Burundi. Amakuru agaragaza ko ubwo yari i Kinshasa, yahuye n’abo hafi na Tshisekedi, aganira na bo ndetse na bo muri FDLR.
Ni urugendo yaneterewemo inkunga n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ingana n’ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bye na bagenzi be.
Mu mpera z’umwaka wa 2023, Tshisekedi yatangaje ko azakuraho ubutegetsi bw’i Kigali, anavuga ko yiteguye gushyigikira Abanyarwanda bashaka impinduka.
U Rwanda rwagaragaje ko ruzi imigambi mibi FDLR n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi birufiteho, rufata icyemezo cyo gukaza ingamba z’ubwirinzi ku mupaka, rusobanura ko zizagumaho mu gihe rukibona ko hari ibishobora kuruhungabanya.






