Hamenyekanye igihano gikakaye cyahawe Umzalendo uheruka kwica umunyeshuri i Goma.
Umzalendo wishe arashe umunyeshuri Christian Bahire wigaga kuri institut de Mugara, urukiko rwa gisirikare ruherereye muri teritware ya Nyiragongo muri Kivu Yaruguru, ku wa gatatu tariki ya 18/09/2024 rwa mukatiye igihano cy’urupfu.
Uyu mzalendo wakoze iryo hano, anakatirwa urwo gupfa, yitwa David Biyohike, nk’uko iy’inkuru tuyikesha amasoko yacu atandukanye yo muri ibyo bice.Aya masoko anavuga ko “icyemezo cyatangarijwe ahaberaga urubanza muri Munigi ho muri Cheferie ya Bukumu, muri teritware ya Nyiragongo. Iki gihano cyiyongeraho imyaka icumi y’imirimo y’agahato kubera gupfusha ubusa amasasu agenewe intambara.
Sibyo byonyine, kuko urukiko rwanatse uyu Mzalendo, David amande ya miliyoni isaga 69 y’amafaranga ya manye-kongo, bamutegeka kuyishyura ku muryango wasizwe kubera akababaro yawuteye no ku wishyura amafaranga yo gushyingura.
Ibyo bikaba byarabaye mu gihe umwuka mubi wari ukomeje gututumba hagati y’abaturage na Wazalendo nyuma yurupfu rw’uyu munyeshuri wishwe arashwe abandi babiri barakomeretswa. Kandi bakomerekeye muri icyo gikorwa.
MCN.