Hamenyekanye igihe Perezida Kagame azahura na Tshisekedi
Amakuru mashya aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko umuhuro utegerejwe cyane uzahuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), hamwe na Perezida Donald Trump, uzabera i Washington tariki ya 04/11/2025. Ni inama yitezweho gushyira umukono ku masezerano y’amahoro y’ingenzi mu rwego rwo guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa, ndetse no gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu muhuro uje mu gihe intambara hagati ya FARDC n’umutwe wa AFC/M23 imaze imyaka ine, kandi ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imibereho y’abaturage mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu karere bavugako iyi nama ishobora kuba intangiriro y’impinduka zifatika, cyane cyane kubera imbaraga Washington ikomeje gushyira ku mpande zombi ngo zicare ku meza y’ibiganiro.
Amakuru yo mu nzego za dipolomasi i Washington yemeza ko Leta ya Trump ikomeje kongera igitutu kuri Kigali na Kinshasa, isaba ko impande zombi zishyira imbere politiki y’ibiganiro aho gukomeza kurebana ayingwe kubera intambara imaze igihe ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 27/11/2025, yavuze ko guhura na Perezida Tshisekedi i Washington “bishoboka kandi ko ari intambwe nziza mu rugendo rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu karere.”
Yongeyeho ko ibi biganiro bihabwa agaciro gakomeye nyuma y’uko imigambi yo guhurira mu kwezi kwa cumi n’u kwa cumi numwe itigeze igenda uko byari biteganyijwe. Kugera kuri uyu mwanzuro mushya rero bifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushaka amahoro arambye.
Abahanga mu mibanire mpuzamahanga bavuga ko uyu muhuro uzaba ari umwe mu y’ingenzi muri politiki y’akarere mu mwaka wa 2025, cyane cyane mu gihe ubuhamya bw’amahanga bugaragaza inyota yo kubona umutekano ugaruka ku mipaka y’u Rwanda na Congo.
Gahunda z’inama, ibyo impande zombi zizaganiraho, n’uko ibyiyumviro bya Washington birimo kugira uruhare ku cyerekezo gishya cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC byose bizaganirwaho icyo gihe.





