Hamenyekanye ikindi kiri bukurikireho nyuma y’aho mu Minembwe bakiriye Intare-Batinya.
Brigadier General Charles Sematama, uzwi cyane nk’Intare-Batinya umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, yongeye gukandagiza ibirenge bye muri centre ya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i misozi miremire y’i Mulenge, nyuma yuko yaramaze igihe mu ruzinduko aho yari yaragiye kwivuza mu mahanga, abaturage bamwakiranye urugwiro, nawe abaha pole y’ibyo basigaye bahura nabyo, arabahumuriza, ubundi kandi abizeza umutekano ndetse no gutsinda uwahoraga abagabaho ibitero.
Ahagana isaha z’igicamunsi cy’ejo ku wa kane, tariki ya 27/04/2025, ni bwo Charles Sematama n’Ingabo bazananye, abaturage babakiriye muri centre ya Minembwe.
Ni birori byabereye imbere y’ibiro bya komine ya Minembwe.
Amashusho abigaragaza, agaragaza abaturage baribaje ku mwakira bari bakubise buzuye umusozi wose.
Ndetse agaragaza kandi n’abarimo abayobozi ba komine bamwakira, barimo Bourgoumestre Mukiza Gadi Nzabinesha, n’abandi.
Nyuma y’aho bamugaragarije ibyishimo bidasanzwe ubwo bamwakiraga, nawe yabagejejeho ijambo, aho yabanje kubaha pole, arabahumuriza ubundi ababwira mpuruyaha y’uruzinduko yagize ubwo yajaga kwivuza.
Muri iyo mpuyaha yababwiye n’intambara yahuye nazo, agaruka, ubundi kandi ababwira ko igihe kigeze kugira ngo “umwanzi uhora arwanya Abanyamulenge ahigwe bukware, kugeza akuweho burundu.”
Ibi kandi yabibwiye itangazamakuru ubwo yakirwaga mu Mikenke muri teritware ya Mwenga ku wa kabiri.
Icyo gihe yagize ati: “Adui yahoraga atera mu mihana y’Abanyamulenge, Twirwaneho ikirwanaho, irimo irwanirira muri ya mihana. Ariko igihe kirageze ngo tuze dusanga umwanzi iyo aturuka. Ariyo tumurasira.”
Abanyamulenge bamaze imyaka irenga 60 bajujubuzwa mu gihugu cyabo, ariko ibi byaje kurushaho kuba bibi mu myaka umunani ishize, kuko batangiye kugabwaho ibitero simusiga ahagana mu mwaka wa 2017.
Ni ibitero bagabwagaho n’ihuriro ry’Ingabo za Congo, ririmo FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Ibi bitero byose bagiye bagabwaho byarabishe, kubasenyera, bikabanganaza, harimo kandi ko byasize binyaze n’utwabo ubwo ni amatungo yabo arimo Inka n’ibindi.
Tubibutsa ko kuri ubu, Twirwaneho imaze iminsi ingana n’ukwezi kurenga ifashe igice cya Minembwe, Mikenke ndetse n’igice cyo mu Cyohagati kitari gito.