Hamenyekanye impamvu nyayo ituma Ingabo za Congo n’abambari bazo batsindwa kubi n’abarwanyi bo mu mutwe wa m23.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’Ingabo z’amahanga zigifasha kurwanya umutwe wa m23 cyahuye n’urugamba rukaze, urwasize kineshejwe n’uyu mutwe, ndetse unacyambura n’imijyi ikomeye irimo uwa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Kuri ubu m23 igenzura ibice bitandukanye n’imijyi ikomeye mu Burasizuba bwa Congo.
Mu minsi mike yavuba, uyu mutwe wafashe umujyi w’ingenzi wa Walikale nawo uherereye mu Burasizuba bwa bw’iki gihugu.
Leta ya Congo, ONU na bimwe mu bihugu by’iburengerazuba bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa m23, ibyo ruhakana ndetse n’uyu mutwe wa m23 urabihakana.
Bisa n’ibiteye isoni kuba m23 umutwe w’inyeshyamba unesha Ingabo za Leta ziyirusha ubwinshi inshuro nyinshi.
Ingabo za Congo zibarirwa mu bihumbi birenga 100, ONU ivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 babarirwa mu bihumbi biri hagati ya bitatu na bine. Ariko kuri ubu bivugwa ko uwo mubare wiyongereye ariko ntuzwi neza.
Hajuru y’ibi hiyongereyeho ko kuva mu 2023 igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyashoyemo agera kuri miliyoni 794$, aya akaba ari menshi kurusha ibindi bihugu byo muri Afrika bishora mu gisirikare cyabyo.
Icyibazwa ni uburyo iki gisirikare gikubitwa kubi kikaneshwa n’uyu mutwe kandi gishorwamo ifaranga zumurengera.
Inzobere zivuga ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyari gikomeye kandi cyubashwe nyuma y’ubwigenge mu myaka ya 1960 na 1970 ku gihe cy’ubutegetsi bwa perezida Mobutu.
Bikavugwa ko iki gisirikare cyaje gucikamo ibice no gusenyuka, nk’uko bivugwa na Mvembe Phezo Dizolele ukuriye Africa Program mu kigo Center for Strategic and International Studies(CSIS).
Yagize ati: “Mu mpera z’ubutegetsi bwa perezida Mobutu ni ho igisirikare cy’iki gihugu cyashize imbaraga. Yubatse Ingabo zimurinda zifite ibikoresho bikomeye, ariko ntiyita ku gisirikare cyose.”
Ubundi kandi hejuru yo kubura ubushobozi, igisirikare cyahuye n’ikindi kibazo nyuma y’amasezerano y’amahoro atandukanye yo kurangiza intambara zo mu myaka ya 1990.
Muri ayo masezerano harimo kwinjiza abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Bivuze ko kugeza hagati mu mwaka wa 2000, igisirikare cyari kigizwe n’abari mu cya Mobutu n’abahoze ari inyeshyamba.
Inzobere Richard Moncrief yabwiye itangazamakuru ko ibyo kuvanga bitakozwe neza, bituma biba bibi.
Ati: “Iki gikorwa cyo guhuza Ingabo n’abahoze ari inyeshyamba ntabwo cyakozwe neza hose. Isukari ntiyivanze neza mu cyayi bikomeza kuba gutyo.”
Yakomeje agira ati: “Nyuma y’izo ntambara twabonye igisirikare cy’igihugu kigizwe n’impande nyinshi zahoze zirwana, buri ruhande rufite intego zarwo, rimwe na rimwe zijanye n’agace ruvamo, ntibumve amategeko y’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo.”
Ubuyobozi bubi na ruswa kunanirwa guhuza neza imitwe itandukanye y’inyeshyamba mu ngabo byatumye haba ibibazo mu kuzitegeka ndetse no kubura k’ubuyobozi bukwiye bw’Ingabo.
Ati: “Abanye-Congo bashobora kurwana ariko hari ruswa no kuyobora kujegajega. Amafaranga arasohoka ariko ntihagire ukurikirana uko yakoreshejwe.”
Iyi nzobere ivuga ko kwiba ibigenewe abasirikare, na ruswa, bituma kugeza n’ubu bigoye kumenya neza umubare w’abasirikare bose ba Congo, kuko akenshi uwo mubare utangwa hagenewe kunyereza no kuyobya amafaranga agenewe abasirikare.
Ati: “Ni business nini itifuza ko hari uza kuyigenzura.”
Inzobere ivuga kandi ko ubuyobozi bubi mu ngabo butanga inshusho mbi y’ubutegetsi bwa Congo, nabwo buri mu kibazo nk’icyo.
Avuga kandi ko kubera ruswa, amafaranga menshi ashyirwa mu gisirikare ari gake agera ku musirikare wo hasi. Avuga ko abasirikare bato bahembwa intica ntikize, kandi imiryango yabo ntiyitabweho.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, byaje kumenyekana ko abacanshuro bo muri Romania bazanywe na Leta y’i Kinshasa kuyirwanirira barahebwaga asaga 5,000$ ku kwezi, ugereranyije n’umusirikare muto wahabwaga asaga 100$ ku kwezi, rimwe na rimwe na yo ntamugereho.
Leta ya Congo imaze kumenya intege nke zayo, yasabye ibihugu bitandukanye, birimo n’ibituranyi, kuza kuyifasha kurwanya m23 mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Ingabo z’umuryango wa EAC zoherejweyo, Leta ikavuga ko zije kurwanya m23 ariko kuko kurwana bitari mu nshingano zazo byatumye nyuma y’umwaka umwe Kinshasa itongera amasezerano yazo.
Hakurikiyeho Malawi, Afrika y’Epfo na Tanzania zoherejeyo Ingabo mu butumwa bw’umuryango wa SADC, ndetse n’u Burundi, izi ngabo zo zafashaga iza Congo mu mirwano.
Abacanshuro b’i Burayi biyongereyeho, bari bafite imbunda abasirikare ba Fardc badasanzwe bakoresha.
Ziriya nzobere zivuga ko aba bose batashoboye gutsinda m23 no gufata ibice bitandukanye.
Hagataho, m23 yo igowe nuko ibice igenzura amabanki yafunzwe, bigatera ikibazo kubona amafaranga abaturiye ibyo bice. Ariko ifite ubushobozi bwo gukomeza kwagura ibirindiro byayo.
Mu buryo burambye, inzobere zivuga ko igisirikare cya RDC gikeneye ivuguraura ryihuse kugira ngo kibashe gutanga umusaruro.
Ariko kandi ibyo bisaba ikiguzi kinini gishoboka kuko ivugurura ari igikorwa kirekire ndetse gihenze kandi gishingira ku gukomera k’ubutegetsi n’ubushake bwa politiki.
Hari n’ubushakashastsi buvuga ko leta y’i Kinshasa itinya kubaka igisirikare, ngo kuko ibitinya ko kizayihirika.