Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), ziravugwaho gutegura ku gaba ibitero mu baturage b’irwanaho bazwi nka Twirwaneho.
Ni amakuru avuga ko ibyo bitero biri gutegurwa n’ingabo zo muri brigade ya 12, ifite icyicaro mu Minembwe, ho mu misozi miremire y’imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru n’umuntu wizewe wo mu tsinda rya Twirwaneho, yahamije ko ay’amakuru bayahawe n’umusirikare wa FARDC uri mu Minembwe.
Avuga ko ibyo bitero biri gutegurwa ahanini na Colonel Alexis Rugabisha ushinzwe imitegurire muri brigade ya 12.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko ibyo bitero biri gutegurwa kuzagabwa ahitwa Gahwera, mu Marango na Kabingo, ahari umuhana mu nini w’abaturage b’irwanaho.
Ibyo bitero biri gutegurwa mu gihe mu Minembwe hari hamaze igihe kirenga amezi atatu nta mirwano ihabera, nyuma y’intambara ikomeye yakunze Kubera mu Marango mu mpera zu mwaka ushize.
Kimweho mu misozi miremire y’imulenge hakunze kuvugwa ubujura ahanini bukorwa n’a Maï Maï aho baza kw’iba Inka z’Abanyamulenge bakaza bitwaje imbunda rimwe narimwe bakaraswaho n’abaturage baturiye ibyo bice.
MCN.