Hamenyekanye ko ingabo z’u Burundi zateguye gutera Abanyamulenge.
Amakuru aturuka mu Mikenke ahaheruka kwigarurirwa n’umutwe wa Twirwaneho ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, avuga ko ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje imbunda ikorana byahafi nazo irimo FDLR na Wazalendo bateguye kugaba ibitero ku Banyamulenge batuye aha mu Mikenke.
Mu cyumweru gishize nibwo Twirwaneho yigaruriye igice cya Mikenke icyurukanyemo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ririmo ingabo z’u, FARDC, FDLR na Wazalendo.
Kuri ubu aba barwanyi ba Twirwaneho baragenzura Mikenke, Kamombo n’utundi duce two muri ibyo bice.
Twirwaneho yafashe Mikenke nyuma yuko yari yafashe Minembwe, aho byashimishije abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ni mu gihe bari bagize igihe bateswa n’ingabo za Fardc.
Gusa aya makuru ava mu Mikenke avuga ko abaturage baho bamenye neza ko ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo babagabaho ibitero. Kandi ko babigaba baturutse mu Rwitsankuku no mu Gipupu.
Umwe mu baturage dukesha iyi nkuru yagize ati: “Dufite amakuru ko ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bagaba ibitero. Aha mu Mikenke.”
Yavuze kandi ko nubwo bafite ayo makuru mabi, ariko ko bari bafite umutekano mwiza kuva Twirwaneho yafata iki gice.
Ati: “Twari dufite umutekano wose rwose, ariko ikibazo ni ayo makuru mabi.”
Uyu muturage yagaragaje ko aya makuru bayahawe n’inshuti zabo zo mu bwoko bw’Abapfulero.
Kuri none ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo bari ahitwa mu Rwitsankuku no mu Gipupu. Ibi bice bikaba bisa n’ibizengurutse agace ka Mikenke kabarizwa muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.