• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye uko byagenze kugira ngo indege ya perezida wa Mali itwikwe n’ibyihebe.

minebwenews by minebwenews
September 20, 2024
in Regional Politics
0
Hamenyekanye uko byagenze kugira ngo indege ya perezida wa Mali itwikwe n’ibyihebe.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye uko byagenze kugira ngo indege ya perezida wa Mali itwikwe n’ibyihebe.

Ku wa Kabiri tariki ya 17/09/2024, nibwo ibyihebe byagabye igitero kidasanzwe ku ishuri ritangirwamo imyitozo igenewe abapolisi kabuhariwe no kuzindi nzego zikomeye, bikarangira ibyo byihebe bitwitse indege ya perezida w’iki gihugu cya Mali.

Amakuru avuga ko icyo gitero ko cyiciwemo abapolisi bari ku kosi, nyuma ibi byihebe biza kwigarurira ikibuga cy’indege ari nabwo byahise biha inkongi y’umuriro iriya ndege ya perezida wa Mali. Kugeza ubu iki gihugu ntabwo kiratangaza umubare w’abahitanwe n’icyo gitero kidasanzwe, usibye ko Leta ibinyujije kuri televisiyo y’igihugu yavuze ko hari abantu bapfuye ariko ntiyavuga umubare wabo.

Amashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga agaragaza imirambo myinshi y’abapolisi bapfuye, muri iyo mirambo imwe uyibona munsi y’ibiti no mu byumba by’amazu babagamo.

Ku rundi ruhande, umutwe wa Jama’s Nursrat Ul-Islam wa Al-Muslimin usanzwe wegamiye kuri Al Qaeda wigambye kugaba iki gitero, aho wavuze ko ‘amagana y’abasirikare b’umwanzi bishwe.’ Si indege ya perezida wa Mali iki gitero cyatwitse gusa kuko hari izindi ndege 3 zagisirikare cyatwitse zirimo na Drone, izindi 4 zibuzwa gukora nk’uko ibiro ntara makuru by’Abongereza byabitangaje.

Iki gitero cyakozwe mu gihe iki gihugu cyari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 ishize gishyinze ‘Gendarmerie’ yacyo. Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Col Assim Goita mu ijambo rijyanye n’uy’umuhango yigambye ko igisirikare cya Mali cyaciye intege imitwe y’itwaje imbunda. Umuryango w’Abibumbye ndetse n’uw’ubumwe bw’u Burayi iri mu bamaganye kiriya gitero.

            MCN.
Tags: ByatwitseIbyihebeMali

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?