Hamenyekanye uko byagenze kugira ngo Ingabo za RDC zikozanyeho n’iza Uganda.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’iza Uganda(UPDF), ziheruka kurasana, maze umuturage umwe abigwamo naho abasirikare barakomereka.
Ni ahagana mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo habaye ukurasana kw’ingabo za FARDC n’iza UPDF, bikaba byara bereye ahitwa i Doha, muri teritware ya Irumu mu ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Amakuru yatanzwe na radio okapi dukesha iy’i nkuru avuga ko uko kurasana hagati y’ingabo za RDC n’iza Uganda byabaye mu gihe habaye ukwibesha, ni mu gihe ubwo itsinda ry’abasirikare rya Uganda n’irya RDC rya rindaga muri centre ya i Dohu, ku muhanda uhuza komanda na Luna. “Bagiye kwitera hejuru bakabona abantu bafite imbunda baturutse mu ishyamba .”
Ni ko guhita bikanga bagira ngo ni inyeshyamba za ADF, bahita batangira kurasa imbunda, maze amasasu arahererekanwa. Umuturage umwe niwe waje guhitanwa n’iryo rasana, mu gihe abasirikare bane bo muri FARDC bakomeretse n’undi umwe wo mu ngabo za Uganda.