Hamenyekanye umunsi RDC na m23 bizahurira mu biganiro.
Intumwa z’umutwe wa m23 n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo hamenyekanye ko zigiye guhurira i Doha muri Qatar mu mishyikirano igamije guhosha amakimbirane y’intambara hagati y’izo mpande zombi.
Ibiganiro ku mpande zombi bizaba tariki ya 09/04/2025, mu rwego rwo gushaka amahoro n’ituze mu Burasizuba bwa Congo, nk’uko aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Nationion ayo kivuga ko kiyakesha impande zombi.
Mu cyumweru gishize nabwo abahagarariye m23 bagiye i Doha muri Qatar, kuganira na Emir wa Qatar Sheikh Termin Bin, nubwo ibyo baganiriye bitagiye hanze.
Ku ruhande rwa m23 hari hagiye Bertrand Bisimwa uyoboye uwo mutwe n’ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare, Col. Nzeze Imani.
Ni mu gihe kandi tariki ya 18/03/2025, i Doha muri Qatar hari hahuriye perezida Felix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aho nabwo bari batumijwe na Emir wa Qatar, icyo gihe byavuzwe ko baganiriye ku mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo.
Igihugu cya Qatar gikomeje gushyira imbaraga mu gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bwa Congo no mu karere.
Ariko nubwo biri uko, Leta y’i Kinshasa iracyashinja u Rwanda kuba nyiribayazana w’ibibazo biri muri iki gihugu cyabo, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana, huhwo rukavuga ko iyi Leta y’i Kinshasa idafite ubushake bwo gukemura amakimbirane y’intambara ari mu gihugu cyabo.
Umutwe wa m23 uherutse kwemeranya n’ingabo za SAMIDRC kuva ku butaka bwa Congo, nyuma y’aho izi ngabo zari zaraje gufasha igisirikare cya RDC kurwanya m23 zitagishoboye gutsinda urugamba.