Umugore wa Vital Kamerhe, yazamuye isengesho ry’amazamuka nyuma yo gusimba urupfu.
Ni Hamida Chatura Kamerhe, umufasha wa Vital Kamerhe wafashe umwanya arasenga, ni mu gihe urufaya rwa masasu rwa bashaka ubuzima bw’umugabo we no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi rwari rumaze guhoha aho n’ejo hashize ku itariki ya 19/05/2025.
Uyu mudamu yavuze ko yumvise urusaku rw’imbunda, kandi ko abarimo kurasa barashe ahantu hose, ndetse ngo baza no kurasa abarinzi babiri babo bahasiga ubuzima.
Kandi ko umwe mu babarindaga urugo rwabo, yabashe kurasa yica abari babateye.
Hamida yavuze ko mbere y’uko baterwa, habanje kuza drone ifata amashusho, kugira ngo bamenye uko uburinzi buhagaze.
Yanavuze ko Kamerhe yabashe kuvugana n’abarinzi be akoresheje telefone amubwira ko ari we bari guhiga.
Umurinzi yagize ati: “Nyakubahwa, ni wowe bashaka, bari kubaza ngo urihe, barenga 40 bafite n’imbunda nyinshi.”
Umugore wa Kamerhe ahita avuga ati: “Aho niho numvise ko iherezo ryacu riri bugufi. Amasasu yariyongereye, ahindura inzu yacu isibaniro ry’urugamba.”
Yavuze ko mu gihe kimara umwanya ungana n’isaha impande zombi zikiri guhangana we n’umugabo we barimo badahadwa ku rwego rwo hejuru.
Yashimiye Imana ko ngo yabarinze urupfu kuko nta mahirwe bari bafite yo kurwigobotora.
Ati: “Ndashima Imana yarekuye umugabo wanjye akava muri gereza ku gihe cyayo, n’iri joro nanone, niyo yohereje ingabo z’ijuru ngo zidukize.”
Abantu benshi barimo n’abo mu bihugu byo mu Burayi bamaganye iki gitero cyari kigamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi byanatumye abarwanashyaka bishyaka rya UNC muri kivu y’Epfo birara mu mihanda, bamagana icyo gitero.
Iri shyaka rya Vital Kamerhe ryanasabye ko hakorwa iperereza ry’imbitse ku gira ngo abari nyuma y’iki gitero babiryozwe.
MCN.