Haratutumba intambara Ikomeye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.
Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ahimuriwe ibiro bikuru by’iyi ntara ku ruhande rwa Leta ya Congo, agaragaza ko hageze abasirikare benshi baje bava i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.
Ni amakuru akubiye mu nyandiko twahawe kuri Minembwe Capital News ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/07/2025.
Izi nyandiko zivuga ko kugera kwa ziriya ngabo i Uvira, byateye ubwoba abaturage bahatuye, ahanini abo mu bwoko bw’Abashi nubwo zitagaragaza impamvu nyayo, kuko byari bimenyerewe ko FARDC n’abambari bayo bibasira Abanyamulenge cyane, aho ibita Abanyarwanda ubundi ikabita M23. Kimwecyo, Abashi benshi kuri ubu bayobotse uyu mutwe wa M23 kuko n’umuyobozi wayo mu bya politiki avuka muri ubwo bwoko.
Izi nyandiko zikomeza zigira ziti: “Ibyo turi kubona byongeye gutuma umutekano wongeye kuba mubi cyane hano i Uvira, kandi Abashi bari mubo byateye ubwoba bwinshi kurusha abandi.”
Hari ahandi zigira ziti: Nta wamenya umubare wabo basirikare bahageze, ariko si bake ni benshi cyane.”
Ni nyandiko zikomeza zivuga ko aba basirikare barakomereza mu Kibaya cya Rusizi kizwi cyane nka Plaine Dela Ruzizi.
Ati: “Aba basirikare barakomeza, kuko bagiye gutera Twirwaneho na M23 i Gatogota na Kamanyola, ndetse n’i Bukavu.”
Tubajije iby’aya makuru, umwe mu baturage uherereye muri ibyo bice yabihamije, agira ati: “Yego, hano hari abasirikare benshi kandi bambaye neza. Bavuye i Kalemi, bavuga ko intego yabo kwari ukujya gufata Kamanyola n’ahandi. Bari no kwigamba ko batera n’u Rwanda.”
Nyamara kandi n’aha i Kalemi bari kuva, bivugwa ko bahagejejwe n’indege kandi ko n’ubu ziri kuhatura n’abandi zibakuye i Kinshasa, Kisangani n’i Lubumbashi.
Ati: “N’ubu indege ko zirazana abandi basirikare i Kalemi, nyuma bakabona koherezwa i Uvira.”
Ibi bigaragaza ko leta y’i Kinshasa ko yaba iri gutegura intambara ikomeye, ni mu gihe no mu minsi ibiri ishize, byavuzwe ko abasirikare bari i Kindu bayobowe na Gen. Gasita, bari mu myiteguro yo kuvanwayo bakoherezwe mu bice by’i Mulenge kubitangizamo ibitero.
Minembwe, Rugezi, Mikenke na Rurambo ibice bizwi ko ari iby’i Mulenge bigenzurwa n’u mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Kuba Leta iri gushaka kubigabamo ibitero, ni mu rwego rwo kugira ngo yongere ibyigarurire.
RDC yongeye gukaza umurego wo gushaka intambara, mu gihe iheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati yayo n’u Rwanda, ayo yasinyiye imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.
Ni amasezerano agamije gushyiraho akadomo kanyuma intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa Congo, no kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.