Umutekano wajemo kidobya mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni abitwaje imbunda badasanzwe bagaragaye i Nyangenzi, muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko abaturiye ibyo bice bakomeje kubivuga
Amakuru avuga ko igihe c’isaha za majoro hari mu kugaragara abantu bitwaje imbunda, bamwe muribo bakaba bambara igisivile abandi ugasanga bambaye imyambaro y’igisirikare.
Bamwe mu baturage baturiye ibyo bice bya Nyangezi, babwiye Minembwe Capital News ko ibyo byari bigize igihe bihwihwisa, ariko hamwe bigakekwa ko ari y’amakuru avugwa muntambara, ariko nyamara ko byaje kuba impamu.
Gahumuza Justin, yagize ati: “Bigize igihe bivugwa, ariko twaraye tubyiboneye. Ntawe uzi icyo boba bagamije, kandi abo twiboneye sabarara amarondo. Twunumvise bamwe muribo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, tukabona ari Interahamwe zivanze na Wazalendo.”
Mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wo ku Cyumweru, ku mbuga nkoranya mbaga bakomeje guhererekanya ubutumwa butabariza abantu bari Nyangezi kuba maso, n’i sms ngufi yarimo ubutumwa bugira buti: “Umutekano i Nyangenzi ntabwo wifashe neza, hari grupe y’abantu bakora ijoro ndetse irimo Abashi, n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu mutwe wa FDLR. Aba babonetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, igihe c’isaha za 23h30. Abantu babe maso.”
Ibyo bibaye mu gihe kandi ku misozi ya Gatobwe kuva k’uwa Gatanu, havuzwe abasirikare benshi barimo Ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR. Ibi byongeye gutuma abaturage baturiye imisozi miremire y’Imulenge, nko mubice bya Rurambo bagira ubwoba.
Ni mu gihe kandi mu mpera z’u kwezi gushize kwa Kabiri, havuzwe ko Rurambo yageze mo FDLR ninshi yaje iva i Kilembwe muri teritware ya Fizi na Mwenga.
Ibi bikaba birimo umugambi muremure wa leta y’u Burundi na Repubulika ya demokarasi ya Congo, wo gutera u Rwanda, nk’uko abakuru b’ibihugu byombi bagiye babyigamba ko bazavanaho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Tubibutsa ko ibi bice byose byegereye umupaka w’igihugu cy’u Rwanda.
MCN.