Haravugwa igitero cyerekeje mu Minembwe.
Amakuru aturuka mu Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko hari igitero kiherekeje gituruse kwa Mulima ho muri teritware ya Fizi hagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Bikubiye mu butumwa bugufi bwanditse Minembwe Capital News ikesha abaturiye aka gace ka Minembwe.
Nk’uko bizwi Minembwe ni imwe mu ma komine yo muri Kivu y’Amajyepfo, irebwa n’ihuriro rya AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Iki gice Twirwaneho yagifashe ku itariki ya 21/02/2025, hari nyuma yuko General Rukunda Michel uwari uzwi cyane nka Makanika yari amaze iminsi ibiri atabarutse nyuma yo kugabwaho igitero cya drone y’Ingabo za Congo kigasiga kimwishe.
Gen.Makanika ni we wahoze ari umuyobozi wa Twirwaneho kuva mu mwaka wa 2019 kugeza atabarutse mu mwaka wa 2025. Kuri ubu uyu mutwe wa Twirwaneho uyobowe na Brigadier General Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya.
Ubutumwa bugufi twahawe kuri Minembwe Capital News bugira buti: “Ubu muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/06/2025, umwanzi yinutse kwa Mulima agiye gutera mu nkengero za centre ya Minembwe.”
Bugira kandi buti: “Aratera muri Mukoko.”
Mukoko ni agace gaherereye mu Burasizuba bw’iyi komine ya Minembwe, ikaba kandi ari na yo igabanya Minembwe n’igice gituwe n’Ababembe cya Mutambara.
Ibi bitero bivugwa bije bukurikira ibindi uruhande rwa Leta ya Congo rwagabye ku munsi w’ejo mu Rugezi n’ahitwa i Nyaruhinga.
Nyamara byose umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabisubije inyuma.
Hari amakuru avuga ko FARDC itakirwana, hubwo ko yafashe imbunda ziremereye n’amasasu zibishyikiriza ingabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR. Bityo akaba ari bo bagaba ibi bitero ku Banyamulenge no kuri Twirwaneho na M23.
Kimwecyo, ntacyo izi ngabo z’u Burundi zirigera zifasha Wazalendo na FARDC, kuko kuva zaza kubafasha kurwanya iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya AFC, mu mpera z’umwaka wa 2022, nta gace na kamwe zirigera zifata ngo zibe zakambura iyi mitwe yombi.
Ikizwi nuko intambara zagiye zirwana zose haba muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, zayikubitiwemo bikarangira zikijijwe n’amaguru.