Hari bikekwa byatumye imyigaragambyo idakorwa muri Uvira.
Byari biteganijwe ko mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, urubyiruko rwaho ruzindukira mu myigaragabyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16/09/2024 yo kwamagana igipolisi cy’u Burundi giheruka gufata Lisansi(igitoro) y’abacuruzi b’Abanyekongo ndetse ifunga bamwe muri aba bacuruzi.
Mu kwezi gushize nibwo abacuruzi b’Abanyekongo bacururiza Lisansi ku mupaka w’u Burundi na RDC bambutse uyu mupaka bageze mu bice bya Gatumba i Burundi, igipolisi cy’iki gihugu kibafatira ibicuruzwa byabo.
Aya makuru anavuga ko ‘iki gipolisi ko cyahise gita muri yombi umwe muri aba bacuruzi, w’umudamu ufite umugabo w’umusirikare mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.’ Kugeza ubu aracafunzwe.
Mu Cyumweru gishize, urubyiruko rwo muri teritware ya Uvira ahanini uruturiye uyu mujyi wa Uvira kubufatanye n’abayobozi ba Sosiyete sivile bo muri ako gace bari batangaje ko uyu munsi bazindukira mu myigaragabyo, bakamagana igipolisi cy’u Burundi ndetse n’inzego za Leta ya Kinshasa zidafasha abaturage bayo kuko ibicuruzwa byabo byafatiwe i Burundi ntibagira icyo babivugaho.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News dukesha abaturiye ibyo bice, avuga ko Meya wa Uvira afatikanije n’inzego zishinzwe umutekano, bategetse urubyiruko kudakora iyi myigaragabyo kandi barubwira ko mu gihe bayikoze abaza kubifatirwamo bazahanwa byintangarugero.
Aya makuru akavuga ko RDC idashaka icyaharabika Leta y’u Burundi ni mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe ari nshuti yakataraboneka.
Usibye n’ibyo, u Burundi na RDC bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare, aho ndetse ingabo z’u Burundi ziri gufasha igisirikare cya RDC mu mirwano gihanganyemo n’umutwe wa M23 izindi zikaba ziri kumara imyaka itatu mu misozi ya Uvira Mwenga na Fizi muri Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.