Hasabwe kuvana umu ijima ukigaragara mu biganiro bivugwa hagati ya m23 na Leta y’i Kinshasa.
Mu biganiro bivugwa ko bizahuza umutwe wa m23 na Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo biracyavugwamo urujijo, kubera ko kugeza ubu ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi butarabitangaza byeruye.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Angola bihuruka gutangaza ko perezida w’iki gihugu, Joao Lourenco, yiteguye kwakira ibiganiro by’imishikirano hagati ya m23 na Leta ya Congo.
Ndetse na nyuma yabwo gato, perezidansi y’iki gihugu cya Angola, yahise ikurikizaho irindi tangazo rimenyesha ko iyo mishyikirano izaba tariki ya 18/03/2025, kandi ko izabera i Luanda muri Angola.
Iyi mishyikirano ikaba igamije gushakira hamwe igisubizo kirambye cy’u mutekano muke w’u Burasizuba bwa Congo.
Nyuma y’aho Angola ishyize aya makuru hanze, ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho ndetse n’indi, ryahise risohora itangazo rigaragaza ibigomba gusobanuka.
AFC muri iryo tangazo yabanje gushimira umuhate wa perezida wa Angola, Joao Lourenco, kuba yarakomeje gushyiramo imbaraga mu nzira zo gushaka amahoro n’ituze muri Repubulika ya demokarasi ya Congo no mu karere k’ibiyaga bigari.
Rivuga ko AFC yakiriye neza itangazo ryatanzwe na Angola, nyuma y’aho perezida Joao Lourenco aganiriye na perezida Felix Tshisekedi.
Iri huriro rikomeza rivuga ko nk’uko ryakunze kubivuga “nta wundi muti wa gisirikare wakemura umuzi w’ibibazo bikomeje kugaragara muri RDC.”
Maze rivuga kandi ko nubwo hatangajwe iby’ibi biganiro, ariko ko ubutegetsi bw’iki gihugu cya RDC butahwemye kurahira bukirenga ko budateze kuganira n’umutwe wa m23, ndetse ko n’umuvugizi wa Leta y’i Kinshasa, Patrick Muyaya aherutse gushimangira uwo murongo wa Tshisekedi wagaragaje kenshi ko udateze kuganira n’uyu mutwe.
Kubw’iyo mpamvu, AFC/M23 yagaragaje ingingo 2 zikwiye kubanza gukiranurwa kugira ngo hasobanuke ibyerekeye ibi biganiro. Risaba Angola ishyinzwe ubwo buhuza, gusobanura neza niba Tshisekedi yaremeye byeruye kuganira n’iri huriro bitaziguye.
Ubundi kandi AFC isaba ko hatangwa umucyo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemerejwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya SADC na EAC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 08/02/2025.
Ku rundi ruhande, hari amakuru ataremezwa avuga ko Tshisekedi ari muntambara ikakaye, aho ubutegetsi bwe bu mumereye nabi, ni nyuma y’aho perezidansi ya Angola ishize ari ya makuru hanze nyuma yuko aganiriye na mugenzi we Joao Lourenco. Bikavugwa ko ibyo bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga gakomeye.
Nk’uko bivugwa hari uruhande rwo muri iyi Leta rutumva ibyo kuganira n’uyu mutwe wa m23, uru rusaba Tshisekedi guhita ava ku butegetsi, nyamara urundi narwo rugashigikira ko haba ibiganiro hagati ya m23 na Leta yabo, kuko rwo rwifuza ko iyi ntambara yashyirwaho akadomo kanyuma ubundi amahoro agasagamba.
Tutibagiwe kandi ko n’ubushize, Angola yemereye perezida Felix Tshisekedi ubugungiro, ariko ko nta bufasha izamuha bwa gisirikare, ni nyuma y’uruzinduko rwo mu ibanga uyu mukuru w’igihugu yari yagiriye i Luanda muri Angola, bikaza gushirwa hanze n’umwe mu banyamakuru b’i Kinshasa ukurikiranira hafi ibya perezida Felix Tshisekedi.
Hagataho, iyi nkuru Minembwe Capital News izakomeza kuyikurikiranira hafi.