Hasohowe inyandiko zo guta muri yombi minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’abandi.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC rwashyize inyandiko hanze zo gufata minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari minisitiri w’ingabo Yoav Gallant n’umuyobozi w’umutwe wa Hamas bashinjwa ibyaha by’intambara.
Abacamanza bo muri uru rukiko rwa ICC bavuga ko urubanza rwabanje kuba urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Israel bwo kwanga icyo cyemezo.
Muhammad Deif, umuyobozi w’umutwe wa gisirikare wa Hamas nawe arashakishwa n’uru rukiko, ariko ingabo za Israel zikaba zari ziheruka kwemeza ko zamuhitanye mu bitero zagabye mu ntara ya Gaza mu kwezi gushize.
Abacamanza bavuga ko hari ibimenyetso bifatika ku ruhare rw’aba bagabo mu byaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu bikorerwa mu ntambara irimo ibera muri Gaza.
Gusa, Israel na Hamas byamaganye ibyo birego.
Ariko nubwo hashyizweho izi nyandiko icyemezo cyo kuzikurikiza kigomba gufatwa n’ibihugu binyamuryango 124 bigize ICC, hatarimo Israel cyangwa inshuti zayo, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubundi kandi mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, umucamanza mukuru wa ICC, Karim Khan nawe yari yasohoye inyandiko zo guta muri yombi minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Yoav Gallant, uyu yahoze ari minisitiri w’ingabo za Israel na Mohammed Deif wari ukuriye igisirikare cya Hamas n’abandi bayobozi bakuru bo muri Hamas, ari bo Ismail Haniyeh na Yahya Sinwar bombi bishwe mu bitero byo mu mezi abiri ashyize.