• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Hatahuritse impamvu uruhande rumwe rw’abasore bo mu Bibogobogo bita ababo abarwanyi ba Gumino.

minebwenews by minebwenews
September 1, 2024
in World News
1
Hatahuritse impamvu uruhande rumwe rw’abasore bo mu Bibogobogo bita ababo abarwanyi ba Gumino.
62
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hatahuritse impamvu uruhande rumwe rw’abasore bo mu Bibogobogo bita ababo abarwanyi ba Gumino.

You might also like

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru turimo, nibwo umusore wo mu Bibogobogo usanzwe wiyita Nyayoboka yatanze ubutumwa avuga ko iwabo havutse Gumino ariko ibi ntibyari ukuri, kuko yashakaga kwangiriza amazina ya bayobozi basanzwe bayoboye Twirwaneho muri iki gice cyo mu Bibogobogo.

Bibogobogo, ni agace gaherereye mu misozi ya Moyen Plateau, ho muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Aha muri aka gace hatuye ubwoko bw’Abanyamulenge, Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe bake.

Kuva intambara yo mu 2017 yaduka, aho imitwe y’itwaje imbunda irimo Maï Maï n’indi iyishamikiyeho yatangizaga ibitero byari bigamije kurimbura abaturage ba Banyamulenge bo mu Bibogobogo no mu bindi bice by’i Mulenge bigasiga Abanyamulenge benshi bahasize ubuzima n’imihana myinshi yabo igasenyuka ndetse iyi ntambara yanasize Inka zaba Banyamulenge zinyazwe, nta murwanyi wo muri Gumino urigera ahabwa icicaro mu Bibogobogo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Kimweho mu ntangiriro z’uyu mwaka, Gumino ikoresheje Fureko yashatse gushinga ibirindiro byayo muri ibi bice, ariko abaturage baho n’Abachefs barabyanga. Fureko tuvuze, avuka mu Bibogobogo akaba ari umwe mu bayobozi bakuru bo muri Gumino.

Ubwo rero, habaye muri iyi minsi mike ishize bamwe mu basore bari barahunze ziriya ntambara mu guhunguka kwabo basanga ubuyobozi bwa Twirwaneho bwarashinzwe, ariko bo kuko bwashinzwe barataye igihugu ntibabishima. Niko gukenera ngo abahagaze ku mukingi wo kubaka akarere kabo ntigasenywe n’ibitero bya Maï Maï, babaharabike niko kubita Gumino, ni mu gihe iri zina rya Gumino mu Banyamulenge ryahindutse igitutsi ku mpamvu z’uko abayigize bagiye bagaragaza inenge zo kurwanya ubwoko bwabo n’imigambi myiza ishigikira kubaka i wabo. Mu kuri bita hari mu rwego rwo kubasebya.

Abayobozi bayoboyeTwirwaneho muri Bibogobogo, barimo Semasoso na Nkinzingabo. Muri iyo nkuru yari yatanzwe ku wa Gatatu, ni abo bari biswe Gumino ariko sibo.

Nanone kandi abari biswe Twirwaneho barimo Juvenare na Mutebutsi. Mu makuru y’ukuri tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, n’uko muri aba basore bose nta Gumino ubarimo hubwo habaye ukutumvikanaho gato, hagati muri bo.

Hagati aho, ubu birimo gutunganywa kugira ngo habe ituze muri aba basore ba Twirwaneho bo mu Bibogobogo.

Izina Twirwaneho rifite akamaro kanini kadusubirwaho mu bwoko bw’Abanyamulenge, haba ku batuye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo no hanze yayo, ni mu gihe abayigize bafashe iya mbere kurwanirira ubwoko bwabo. Ubundi kandi iri zina ahanini ryabayeho hagati mu mwaka w’ 2008 nubwo kwirwanaho mu Banyamulenge byatangiye kuva kera.

Ubwo iri zina rya Twirwaneho ryavukaga mu 2008, Maï Maï Bishambuke yari yatangije ibitero yarimo yita ko ari ibyo gusubiza Abanyamulenge iyo baje bava; aba ba Maï Maï bavugaga ko Abanyamulenge bavuye muri Ethiopia. Gusa ibi bitero byamaze igihe gito kuko Twirwaneho yahise ibirwanya birashyira. Kugeza ubu Abanyamulenge baracyari mu ntambara yo kwirwanaho.

             MCN.
Tags: GuminoHatahuritseImpamvuTwirwaneho
Share25Tweet16Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho

Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho Abakunze gukorera ingendo mu gihugu cya Kenya, basabwe kwirinda kunywa inzoga zaho kuko ngo harizashizwemo uburozi. Bikubiye mu...

Read moreDetails

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza

Uwahoze ari perezida w'u Bufaransa, Sarkozy yinjiye gereza Nicola Sarkozy wahoze ari perezida w'u Bufaransa, yageze muri gereza, aho agiye gutangira igihano azamaramo imyaka itanu. Kuri uyu wa...

Read moreDetails

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n’igisirikare cya Israel

Gaza yongeye kugabwaho igitero gikaze n'igisirikare cya Israel Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero byo mu kirere mu gace ka Rafah ho muri Gaza, nyuma y'aho gishinje umutwe wa...

Read moreDetails

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uheruka kuvugwaho na perezida w'u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y'uko aheruka kuvugwaho ibyo we...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba kandi n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, yaburiye abakwiza ibihuha...

Read moreDetails
Next Post
Uwahoze ari intasi ya FDLR yatanze inama kuri M23.

Uwahoze ari intasi ya FDLR yatanze inama kuri M23.

Comments 1

  1. David says:
    1 year ago

    Mwebge NTA bwenge mukoresha politique yo ntayo.ibaranga muri ibirgwari.kbs
    Iyo mubesha muba mushaka oki Koko ?
    Imana ibabarire kandi tubasezeranije Yuko muzatsindwa imigambi yoguseya yanyu nimito peeee

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?