Hatahuritse impamvu uruhande rumwe rw’abasore bo mu Bibogobogo bita ababo abarwanyi ba Gumino.
Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru turimo, nibwo umusore wo mu Bibogobogo usanzwe wiyita Nyayoboka yatanze ubutumwa avuga ko iwabo havutse Gumino ariko ibi ntibyari ukuri, kuko yashakaga kwangiriza amazina ya bayobozi basanzwe bayoboye Twirwaneho muri iki gice cyo mu Bibogobogo.
Bibogobogo, ni agace gaherereye mu misozi ya Moyen Plateau, ho muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Aha muri aka gace hatuye ubwoko bw’Abanyamulenge, Abapfulero, Abanyindu n’Ababembe bake.
Kuva intambara yo mu 2017 yaduka, aho imitwe y’itwaje imbunda irimo Maï Maï n’indi iyishamikiyeho yatangizaga ibitero byari bigamije kurimbura abaturage ba Banyamulenge bo mu Bibogobogo no mu bindi bice by’i Mulenge bigasiga Abanyamulenge benshi bahasize ubuzima n’imihana myinshi yabo igasenyuka ndetse iyi ntambara yanasize Inka zaba Banyamulenge zinyazwe, nta murwanyi wo muri Gumino urigera ahabwa icicaro mu Bibogobogo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Kimweho mu ntangiriro z’uyu mwaka, Gumino ikoresheje Fureko yashatse gushinga ibirindiro byayo muri ibi bice, ariko abaturage baho n’Abachefs barabyanga. Fureko tuvuze, avuka mu Bibogobogo akaba ari umwe mu bayobozi bakuru bo muri Gumino.
Ubwo rero, habaye muri iyi minsi mike ishize bamwe mu basore bari barahunze ziriya ntambara mu guhunguka kwabo basanga ubuyobozi bwa Twirwaneho bwarashinzwe, ariko bo kuko bwashinzwe barataye igihugu ntibabishima. Niko gukenera ngo abahagaze ku mukingi wo kubaka akarere kabo ntigasenywe n’ibitero bya Maï Maï, babaharabike niko kubita Gumino, ni mu gihe iri zina rya Gumino mu Banyamulenge ryahindutse igitutsi ku mpamvu z’uko abayigize bagiye bagaragaza inenge zo kurwanya ubwoko bwabo n’imigambi myiza ishigikira kubaka i wabo. Mu kuri bita hari mu rwego rwo kubasebya.
Abayobozi bayoboyeTwirwaneho muri Bibogobogo, barimo Semasoso na Nkinzingabo. Muri iyo nkuru yari yatanzwe ku wa Gatatu, ni abo bari biswe Gumino ariko sibo.
Nanone kandi abari biswe Twirwaneho barimo Juvenare na Mutebutsi. Mu makuru y’ukuri tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, n’uko muri aba basore bose nta Gumino ubarimo hubwo habaye ukutumvikanaho gato, hagati muri bo.
Hagati aho, ubu birimo gutunganywa kugira ngo habe ituze muri aba basore ba Twirwaneho bo mu Bibogobogo.
Izina Twirwaneho rifite akamaro kanini kadusubirwaho mu bwoko bw’Abanyamulenge, haba ku batuye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo no hanze yayo, ni mu gihe abayigize bafashe iya mbere kurwanirira ubwoko bwabo. Ubundi kandi iri zina ahanini ryabayeho hagati mu mwaka w’ 2008 nubwo kwirwanaho mu Banyamulenge byatangiye kuva kera.
Ubwo iri zina rya Twirwaneho ryavukaga mu 2008, Maï Maï Bishambuke yari yatangije ibitero yarimo yita ko ari ibyo gusubiza Abanyamulenge iyo baje bava; aba ba Maï Maï bavugaga ko Abanyamulenge bavuye muri Ethiopia. Gusa ibi bitero byamaze igihe gito kuko Twirwaneho yahise ibirwanya birashyira. Kugeza ubu Abanyamulenge baracyari mu ntambara yo kwirwanaho.
MCN.
Mwebge NTA bwenge mukoresha politique yo ntayo.ibaranga muri ibirgwari.kbs
Iyo mubesha muba mushaka oki Koko ?
Imana ibabarire kandi tubasezeranije Yuko muzatsindwa imigambi yoguseya yanyu nimito peeee