Hatanzwe agahenge ku ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.
Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya yabwiye ingabo ze guhagarika imirwano zihanganyemo n’iza Ukraine mu gihe cy’amasaha 72 kubera ko begereje umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 ishyize Leta Zunze ubumwe z’aba-soviyete zitsinze Abanazi mu ntambara ya kabiri y’isi.
Nk’uko perezida w’u Burusiya yabivuze, yavuze ko aka gahenge kazamara iminsi itatu, kandi ko kazatangira mu ijoro ryo ku itariki ya 08/05/2025.
Perezidansi y’u Burusiya yatangaje ko agahenge kashyizweho hagambiriwe koroshya ibikorwa by’u butabazi, bityo ko muri iyo minsi nta bikorwa byo guhangana n’ingabo za Ukraine bizabaho.
Iyi perezidansi kandi yatangaje ko mu gihe Ingabo za Ukraine zorenga kuri ako gahenge zikabarasa bazasubiza.
Buri tariki ya 09/05 yaburi mwaka, u Burusiya bwizihiza umunsi mukuru w’itsinzi bwishimira ko leta Zunze ubumwe z’aba-soviyete zatsinze aba-nazi bo mu Budage.
Itangazo perezidansi y’u Burusiya yashyize hanze rigira riti: “U Burusiya bwongeye kugaragaza ko bwiteguye ibiganiro nta mananiza abanje gushyirwaho, bigamije gukemura umuzi w’intambara yo muri Ukraine n’ibiganiro bifite intego hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”
Agahenge, u Burusiya bwaherukaga ku gatangaza kandi mu minsi mike ishize.