Hatanzwe ibisobanuro byagufasha ku menya ko ufite ibibazo byo mu mutwe.
Ni mu kiganiro Dr Iyamuremye J. Damascène wo muri RBC(ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi mu Rwanda) yagiranye n’igitangaza makuru cya Umuseke, aho yagaragaje ko abantu bakwiye kwisuzumisha kenshi no kwisuzuma ibibazo byo mu mutwe mu rwego rwo kwirinda agahinda gakabije, gashobora gutuma umuntu yiyahura.
Hirya no hino ku isi humvikana abantu bagiye biyahura, ahanini babitewe n’agahinda gakabije katewe n’ibibazo byo mu mutwe.
Muri iki kiganiro, Dr Iyamuremye, yavuze ko uburwayi bwo mu mutwe butangira nk’ibindi bibazo bityo umuntu aba akwiye kwita ku buzima bwo mu mutwe yisuzumisha kenshi.
Yagize ati: “Uburwayi bwo mu mutwe butangira nk’ibindi bibazo by’umubiri. Iyo rero icyo kibazo kimaze igihe kirekire, ubukana bwacyo bukageraho burenga ibikenewe, biviramo uburwayi bwo mutwe.”
Yakomeje agira ati: “Buri munsi buri muntu ahura n’ikibazo cyo mu mutwe, iyo gitinze cyangwa se hakiyongeraho ikindi, niho usanga umuntu yarwaye ibibazo byo mu mutwe kubera ko ntabwo wisuzumishije. Rero yaba ari wowe wisumye, cyangwa se ushobora kujya kwa muganga bakagusuzuma, nk’uko buri kwezi njya kwa muganga bakampima, bagapima niba ntafite umuvuduko w’amaraso, isukari ikabije ishobora kuntera diabete, gutyo gutyo noneho nkafata icyemezo.”
Yavuze uko bigenda kugira ngo umuntu afate icyemezo cyo kwiyahura.
Dr Inyamuremye, yavuze ko umuntu wagize ibibazo byo mu mutwe kugira ngo afate icyemezo cyo kwiyahura ari uko aba yabigambiriye kubera ibibazo byamubanye byinshi.
Ati: “Kwisuzumisha bigomba guhoraho. Nta muntu ufata icyemezo cyo kwiyahura adafite ikibazo cy’ibitekerezo. Akenshi abantu benshi biyahura batari bazi ko bafite ibibazo byo mu mutwe cyane cyane agahinda gakabije gatuma abantu batekereza kwiyahura, bakaba bashobora no kubigeraho.”
Kwiyahura ni umugambi umuntu afata agashyiramo n’ibintu bikomeye. Agira ibitekerezo byo kwiyahura, noneho akagira n’imyitwarire yo kwiyahura akagera igihe cyo gupanga kwiyahura, yabona umugambi ugeze, agashaka n’ibikoresho byo kwiyahura.”
Yanavuze kandi uburyo umuntu yamenya ko afite ibibazo byo mu mutwe.
Dr Inyamuremye, yasobanuye ko kugira ngo umuntu amenye ko afite Ubuzima bwiza, aba agomba kwibaza ibibazo bitandukanye.
Ati: “Muri kano kanya numva nshobora gukora? Umuntu akiyumva buri gitondo na ni mugoroba. Ikindi kibazo wibaza uti ese ubu nshobora gukunda? Ikindi kibazo uribaza uti nshobora gukina? Iyo kimwe muri ibyo bibazo iyo kimwe uvuze ngo hoya? Uba udafite ubuzima bwiza. Yaba ari ubuzima bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe.”
Kuki tuvuga gukunda? Ni uko gukunda ari yo marangamutima amererwa neza. Kuki tuvuga gukina? Ni uko gukina ari cyo gikorwa gihagarariye ibindi gituma abantu basabana n’abandi kandi ni kimwe mu bitunga umubiri bigatunga n’ubuzima bwo mu mutwe. Noneho gukora iyo wumva ushobora gukora, biba bigaragaza ko umubiri wawe ukora neza, aho rero biba binagaragaza kandi ko no mu mutwe biba bimeze neza.
MCN