Hatanzwe ubusobanuro ku bantu bakomeje gufungirwa muri Ituri bazira m23.
Ni ubusobanuro bwatanzwe ku rwego rw’i Ntara ya Ituri aho buvuga ko abantu benshi baheruka gufungirwa muri ibyo bice bazize kuba ibyitso by’umutwe wa m23.
Umuvugizi wa guverineri w’iy’i ntara ya Ituri ku rwego rw’i gisirikare, bwana Lieutenant Jules Ngongo mu gutanga ibisobanura by’abo bantu bafunzwe bazira kuba ibyitso by’umutwe wa m23 yagize ati: “Turi abasirikare b’umwuga twarabyigiye, rero, abo duheruka gufata turabafunga, nuko twari twamenye amakuru yabo neza. Icyo bazira nuko bakorana n’abanzi b’igihugu. Bafunzwe kubera ko bakorana na m23.”
Amakuru aviyo anavuga ko ibi bisobanuro bya bwana Lieutenant Jules Ngongo yabitanze nyuma yuko depite Gratien Iracan yari yasabye ubutegetsi bw’i Ntara ya Ituri gukora ibishoboka byose bagakemura ibibazo urubyiruko rwo muri Ituri rufite harimo ko rukomeje gufungwa ku rwego rumaze kurenga igipimo.
Ku bwa Lieutenant Jules Ngongo anavuga ko kandi aba bafunzwe bafashwe kimwe n’abanzi b’igihugu ko ndetse ari kimwe n’abagaba ibitero kuri posisiyo z’abasirikare ba leta, bakica abasirikare ndetse bagasahura n’imitungo y’igihugu.
Gusa, bivugwa ko urubyiruko rwo muri Ituri rurimo gufungwa ku rwego rwo hejuru, ariko kandi nta mubare uzwi w’abantu bamaze gutabwa muri yombi.
Ariko nk’uko bivugwa, gufunga urubyiruko rwo muri Ituri byatangiye kuvaho umutwe wa m23 ugize ibice bimwe byo muri teritwari ya Lubero ufata, ahagana mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
MCN.