Hatanzwe ubusobanuro ku mpamvu Leta yasabwe kugabanya abasirikare mu mujyi wa Goma.
Nibyasabwe na Sosiyete sivile yo mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabye leta kugabanya abasirikare bari muri uyu mujyi, igaragaza ko bamwe muri bo ari bo bakomeje gukora ibyaha birimo ubujura no kwambura abantu ubuzima.
Perezida w’iy’i Sosiyete sivile, Marion Ngavo, yatanze ubu busabe nyuma yaho umusirikare wari wambaye imyambaro y’igisikare ateye agace ka Majengo muri uyu mujyi tariki ya 26/08/2024, akarasa mu baturage nyuma yo kwambura umugore amafaranga yavunjaga.
Umucuruzi wabonye uyu musirikare yagize ati: “Umusirikare ufite imbunda yaje, asaba uyu mugore ku muha amafaranga yose, undi nawe arabyanga ariko ubwo yabonaga imbunda, yarayamuhaye. Abaturage babibonye bavugirije umusirikare induru. Ubwo ni bwo yatangiye kurasa amasasu menshi mu nzira. Twamukurikiye ariko yakomeje kurasa aza no kugira abo akomeretsa.”
Ngavo yasobanuye ko mu mezi menshi ashize , abateza umutekano muke i Goma ari abasirikare batari ku rugamba, birirwa bazerera muri uyu mujyi, kandi bakabaye baba mu bigo bya gisirikare.
Ati: “Abateza umutekano muke n’imfu amanywa n’ijoro rimwe na rimwe baba ari abasirikare. Urugero ni urw’umusirikare wibye amafaranga umuvunjayi, akarasa abantu, umwe muri bo agapfira ku bitaro. Mu gihe aba basirikare batari ku rugamba, bagomba gusubizwa mu bigo byabo.
Uyu muyobozi wa Sosiyete sivile yakomeje ati: “Ntabwo bakwiye kuba bazererana imbunda mu mujyi wa Goma kubera ko ibintu biri kurushaho kuba bibi.”
Abasirikare bongerewe mu mujyi wa Goma mu ntangiriro za 2024 ubwo umutwe witwaje imbunda wa M23 wafataga ibice biwukikije. Icyo gihe hari ubwoba ko abarwanyi ba M23 bashobora kuwufata. Ikibazo abaturage ni uko abakabarindiye umutekano ari bo bakomeje kubambura ubuzima n’imitungo yabo.
MCN.