Hibajijwe Intama yagaragaye muri teritware ya Rutshuru iherekeje abantu bo muri AFC/M23, ubwo bari mu rugendo rugamije kubohoza ubutaka bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni Intama y’igitare yagaragaye ku munsi w’ejo tariki ya 20/04/2024, mu gihe abayobozi(Cadre Politique) barenga ibihumbi umunani bo muri AFC bari barangije amahugurwa yamaze iminsi irenga 14.
Ubwo bari murugendo rwo kubohoza ubutaka bw’igihugu cya RDC, nk’uko umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yabyise, bakoze urugendo bava mu bice bya Nyongera berekeza ku biro bya teritware ya Rutshuru.
Hagati muri wa murongo w’abayobozi barangije amahugurwa hari Intama y’igitare yagaragaye muribo. Amakuru Minembwe Capital News yahawe n’umwe mu barwanyi ba M23 yavuze ko ari ntama yabakurikiye nabo bayitaho.
Mu busanzwe Intama iri mu matungo agira ikigereranyo cyiza kuko igereranwa n’umuyobozi w’amahoro, ni n’itungo ribana neza n’andi matungo nta nkomyi, bityo Intama igira ikigereranyo cy’ubutsinzi kuko na Yesu kristo umwana w’Imana yiswe umwana w’Intama w’Imana.
Minembwe Capital News yabwiwe n’umurwanyi wa M23 ko Intama isanga abantu bazima.
Yagize ati: “Intama isanga abantu ba mahoro kandi b’imfura.”
Hagati mu myaka ya 199-1994, ubwo Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda, rimwe narimwe iyo herekanwa video zabo nk’i gihe bari murugendo wabonaga Intama iri hagati muribo, dore ko bose impamvu bafashe Imbunda ari ukurwanira ukubaho kwabo.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka mu butumwa bugufi yatanze yavuze ko urwo rugendo rwari ruyobowe na Corneille Nangaa ubwiwe wenyine, anavuga ko nta kindi urwo rugendo rwari rugambiriye usibye kubohoza igihugu.
Ati: “Abayobozi barangije amahugurwa, bayobowe n’umuhuza bikorwa mukuru wa AFC, bakoze urugendo kuva Nyongera kugera Rutshuru Centre. Urugendo rwakozwe rugamije kubohoza igihugu.”
Ku rundi ruhande biravugwa ko urugendo Nangaa yakoze rwabyaye ubwoba bwinshi ku bayobozi ba leta ya Kinshasa, nk’uko byagiye bitangazwa ku mbuga nkoranya mbaga.
Kimweho uru rugendo rwakozwe mu gihe bamwe mu bayobozi ba AFC bari baheruka gutangariza itangaza makuru ko bagiye gufata umujyi wa Goma vuba.
Ibyo byavuzwe na Jaques Mamba wahoze ari umudepite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba kuri ubu yari yiyunze na AFC ya Corneille Nangaa.
Yagize ati: “Tshisekedi yitegure gusigara wenyine, wenda azasigarana n’umuryango we. Vuba aha turafata Goma abayobozi benshi bagiye kuyoboka Alliance Fleuve Congo.”
Ibyo binabaye kandi mu gihe AFC/M23 imaze gufata ibice byinshi ahanini byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.