Haut-Uélé: Ibyabaye ku Musirikare Nyuma yo Kuvuga Ibyari bimaze Igihe Bimuhangayikishije
Minembwe Capital News (MCN)
Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wagaragaje ko we na bagenzi be bari mu mashyamba ya Haut-Uélé bahangayikijwe n’inzara ndetse no kutabona imishahara yabo, yatawe muri yombi nyuma y’igihe gito agaragaje ibyo bibazo.
Amashusho y’uyu musirikare, yafashwe na bagenzi be ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 25/11/2026, agaragaza asaba ko haboneka ibiribwa ndetse n’imishahara yabo, avuga ko bamaze igihe kirekire babayeho mu buzima bugoye kubera kubura ibyo kurya.
Nyuma y’uko ayo mashusho akwirakwijwe, uyu musirikare yatawe muri yombi n’inzego za gisirikare, mu gihe gito cyane nyuma yo kugaragaza ibibazo we na bagenzi be bahanganye na byo.
Video imugaragaza nyuma yo gufatwa yerekana umusirikare ubabaye cyane, bituma havuka impungenge ku mibereho ye ndetse n’iy’abandi basirikare avuga ko bari kumwe mu bibazo by’inzara no kutabona imishahara.
Amakuru avuga ko aho uyu musirikare afungiye hataramenyekana kugeza ubu. Nta makuru arambuye kandi aratangazwa ku birego byihariye yaba akurikiranweho, uretse kuba yaragaragaje ibibazo by’inzara no kutabona imishahara.
Ibi byongeye kuzamura ikibazo cy’imibereho y’abasirikare ba RDC, cyane cyane ku bijyanye no kubona ibiribwa, guhembwa ku gihe ndetse n’uburyo ibibazo byabo bikemurwa n’inzego zibishinzwe.
Minembwe Capital News (MCN)
