Havutse impaka hagati y’Abayisilamu n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nibikubiye mu itangazo rya shizwe hanze na Meya w’u mujyi wa Goma, rikumira Abayisilamu guterana mu ruhame, ni mu gihe ku Cyumweru uyu muryango witegura kwizihiza umunsi mukuru wa “Tabaski.”
Iri tangazo rigufi rya Meya w’u mujyi wa Goma, rigira riti: “Nta birori byemewe gukorera muri stade iyo ari yo yose. Ubwo mu mujyi wa Goma kubera iyo mpamvu, abantu bose basabwe kujya bahurira mu misigiti yabo no mu makanisa gusa.”
Ibi byatumye haba ukutumvikana gukomeye hagati y’Abayisilamu n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma. Ni mu gihe umuryango w’Abayisilamu ku isi yose uteganya ku izihiza umunsi mukuru wa Tabaski uwo bazi zihiza ku munsi w’ejo hazaza tariki ya 16/06/2024.
Mu busanzwe uy’umunsi wizihizwa n’Abayisilamu ku isi yose, mu rwego rwo kwibuka intumwa Aburahamu watambiye Imana byose.
MCN.