Havutse imvururu hagati y’Abarega n’Ababembe muri Kivu y’Epfo
Amakuru aturuka muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko havutse umwuka mubi hagati y’Ababembe n’Abarega, nyuma y’inka z’Abarega zanyazwe na Wazalendo.
Uyu mwuka w’umuryane ku Babembe n’Abarega wavutse mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo muri sheferi ya Wamuzimu iherereye muri teritware ya Mwenga.
Iki kibazo cyavutse nyuma y’uko umurwanyi wa Wazalendo wo mu bwoko bw’Ababembe uzwi ku izina rya 11 Etoles anyaze Inka z’Abarega zibarirwa mu icumi.
Izi nka nk’uko aya makuru akomeza abivuga yazinyagiye mu gace kamwe ko muri iy’i cheferi ya Wamuzimu.
Zimwe mu zo yanyaze yazishyize ku isoko ziragurwa, ariko hari n’izo yateshejwe 3 nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Ibi rero byatumye havuka ukutavuga rumwe hagati y’Abarega n’Ababembe, ni mu gihe uruhande rw’Abarega ruvuga ko rwasuzuguwe n’Ababembe.