Havuzwe amakuru mabi y’umusore wishwe arashwe na mugenzi we mu Rurambo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/09/2024, mu Rurambo ho muri teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, abasore batatu, bari batembereye bisanzwe bishe umwe muri bo bakoresheje imbunda, nyuma y’uko habaye gutongana hagati yabo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Uwitwa Kabose niwe warashwe ahita y’itaba Imana.
Amakuru avuga ko yarashwe na Ngenzabuhoro mwene Ndungeri, ni mu gihe bavaga mu Muhana wa Gitoga berekeje mu misozi yo muri utu duce, ndetse byavuzwe ko bari bagiye gushaka rezo(network) ya telefone dore ko muri iriya misozi batora urugenzi kugira ngo baje guhamagara abavandimwe babo baba bari kure.
Ubuhamya bw’inyandiko MCN yahawe bugira buti: “Turi mu kiriyo hano mu nkambi zo mu Rurambo. Kabose yishwe arashwe; yarashwe mu ijosi n’amaguru arashwe na Ngenzabuhoro mwene Ndungeri wa Muronsi.”
Ubu buhamya bunavuga ko mbere y’uko Kabose yicwa, habanje kuba ukutumvikana hagati yaba basore uko ari batatu(Kabose , Ngenzabuhoro na Nzabakiza). Uyu Nzabakiza nawe nimwene Pasiteri Semahoro wo kuri Nyarurambi.
Kutavuga rumwe hagati yabo, ni nabyo byatumye Ngenzabuhoro asubira inyuma aja kuzana imbunda mu rugo iwabo mu Muhana wa Gitoga aza yiruka ageze iruhande rwa Kabose ahita amurasa arapfa.
Nyuma y’uko Kabose yari amaze kurangiza ubuzima bwe bwo mu Isi, bagenzi be, Ngenzabuhoro na Nzabakiza, bahise berekeza iy’ishyamba ndetse andi makuru yo avuga ko berekeje ku mushyasha(Uvira).
Aba bari basanzwe ari abasivile ariko kenshi, nk’uko byagiye bivugwa ahanini abasore batunga imbunda kubera ibibazo by’umutekano muke ukunze kurangwa muri ibi bice byo mu misozi ya teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira.
MCN.
We are very appreciative to this information