Havuzwe amakuru y’abantu barohamye mu ruzi rwa Kibali muri RDC.
Ni amakuru avuga ko abantu 13 barohamye mu mugezi wa Kibali uherereye mu ntara ya Hau-Uele muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ubwo bagerageza ga kwambuka.
Umubare w’abantu bari mu bwato nturamenyekana, nk’uko byemezwa n’inteko y’abadepite bo ku rwego rw’intara batorewe muri Watsa. Bavuga ko nubundi abari muri ubwo bwato umubare wabo utari wanditse.
Gusa, itangazo ryashyizwe hanze rigenewe abanyamakuru, rivuga ko umubare wa gateganyo barohamye barapfa ni 13.
Depite watowe ku rwego rw’intara muri Watsa, Francoise Azaro Kani, yemeza ko iyi mpanuka yatewe n’imivumba y’umugezi wa Kibali, n’umwuzure kubera imvura ikunze kugaragara muri iki gihugu.
Ubu bwato bwakoze impanuka bwari buvuye muri teritware ya Watsa, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Hau-Uele, ahacukurwa amabuye y’agaciro.
MCN.