Havuzwe amakuru y’abasirikare b’u Burundi baheruka gupfa ku bwinshi mu misozi.
Amakuru aturuka mu misozi yo muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko imirwano iminsi ihanganishije ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho n’ingabo z’u Burundi n’iza Congo mu misozi iherereye muri teritware ya Mwenga yaguyemo abasirikare benshi b’igihugu cy’u Burundi ikomerekeramo n’abandi bacyo batari bake.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse twahawe n’umwe uherereye muri biriya bice bigize iminsi biberamo intambara ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Mu cyumweru gishize ahagana mu ntangiriro zacyo, ni bwo iriya mirwano yatangiye iherereye mu bice bya Lubumba bigabanya teritware ya Uvira n’iya Mwenga.
Iyi mirwano, nk’uko aya makuru abigaragaza yasize iki gice n’inkengero zacyo bigiye mu biganza bya AFC/M23/MRDP, nyuma yo kubyirukanamo ihuriro ry’ingabo za RDC, ahanini zigwiriyemo cyane ingabo z’u Burundi.
Muri buriya butumwa Minembwe Capital News yahawe buhamya ko n’ubundi iriya mirwano yaguyemo abasirikare b’u Burundi 48, inakomerekeramo abarenga 128.
Bugira buti: “Mu cyumweru gishize, ihangana rikomeye ryabaye hagati ya AFC/M23/MRDP n’ihuriro ry’ingabo za Congo zigwiriyemo cyane iz’u Burundi muri Lubumba ryaguyemo abasirikare b’u Burundi 48, mu gihe abarenga 128 bo babikomerekeyemo.”
Ubutumwa bukomeza bugaragaza ko ziriya nkomeri zakuwe mu misozi y’i Mwenga zikorewe ku bipoyo, zihita zijanwa iwabo mu Burundi, nyuma yo kugezwa i Uvira zigashyirwa mu mudoka za gisirikare zikambutswa i Bujumbura ku murwa mukuru w’u bukungu w’iki gihugu cy’u Burundi.
Ikindi Minembwe Capital News yamaze kumenya ni uko nyuma y’aho uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP ubohoje Lubumba wakomeje kwagura ibirindiro byawo, ufata n’ibindi bice birimo Akyoa, Matunda, Mikunguwe na Gateja n’inkengero zabyo. Ibi bice byose bikaba bibarizwa muri secteur ya Itombwe, muri teritware ya Mwenga isanzwe ipakanye n’iya Uvira, Fizi na Walungu.
Uyu mutwe ntiwarekeye aho kuko ubu uri kwerekeza mu nshe za Gipupu muri Mibunda ahari ibirindiro bikaze bya FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, ibyo ziturukamo zikagaba ibitero mu Banyamulenge batuye mu Mikenke, Kalingi, Kamombo na Gahwela n’ahandi.
Ndetse no ku munsi w’ejo hashize, aba ba rwana ku ruhande rwa Leta baturutse muri byo birindiro bagaba ibitero mu Banyamulenge batuye mu Mikenke no muri Bicumbi ha herereye mu Burasirazuba bwa Kalingi. Iyi Kalingi ikaba igabanya Minembwe na Mikenke.
Bikavugwa ko “ibyo bitero byagabwe mu Mikenke byirije umunsi wose, impande zombi zikaba zarakijijwe n’umwijima, kuburyo uyu munsi na wo zishobora kongera guhangana, ariko ibyagabwe muri Bicumbi, umutwe wa Twirwaneho wabishubije inyuma cyane, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.