• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Havuzwe amakuru y’abasirikare b’u Burundi baheruka gupfa ku bwinshi mu misozi.

minebwenews by minebwenews
August 29, 2025
in Conflict & Security
0
Havuzwe amakuru y’abasirikare b’u Burundi baheruka gupfa ku bwinshi mu misozi.
94
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe amakuru y’abasirikare b’u Burundi baheruka gupfa ku bwinshi mu misozi.

You might also like

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

Amakuru aturuka mu misozi yo muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko imirwano iminsi ihanganishije ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho n’ingabo z’u Burundi n’iza Congo mu misozi iherereye muri teritware ya Mwenga yaguyemo abasirikare benshi b’igihugu cy’u Burundi ikomerekeramo n’abandi bacyo batari bake.

Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse twahawe n’umwe uherereye muri biriya bice bigize iminsi biberamo intambara ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.

Mu cyumweru gishize ahagana mu ntangiriro zacyo, ni bwo iriya mirwano yatangiye iherereye mu bice bya Lubumba bigabanya teritware ya Uvira n’iya Mwenga.

Iyi mirwano, nk’uko aya makuru abigaragaza yasize iki gice n’inkengero zacyo bigiye mu biganza bya AFC/M23/MRDP, nyuma yo kubyirukanamo ihuriro ry’ingabo za RDC, ahanini zigwiriyemo cyane ingabo z’u Burundi.

Muri buriya butumwa Minembwe Capital News yahawe buhamya ko n’ubundi iriya mirwano yaguyemo abasirikare b’u Burundi 48, inakomerekeramo abarenga 128.

Bugira buti: “Mu cyumweru gishize, ihangana rikomeye ryabaye hagati ya AFC/M23/MRDP n’ihuriro ry’ingabo za Congo zigwiriyemo cyane iz’u Burundi muri Lubumba ryaguyemo abasirikare b’u Burundi 48, mu gihe abarenga 128 bo babikomerekeyemo.”

Ubutumwa bukomeza bugaragaza ko ziriya nkomeri zakuwe mu misozi y’i Mwenga zikorewe ku bipoyo, zihita zijanwa iwabo mu Burundi, nyuma yo kugezwa i Uvira zigashyirwa mu mudoka za gisirikare zikambutswa i Bujumbura ku murwa mukuru w’u bukungu w’iki gihugu cy’u Burundi.

Ikindi Minembwe Capital News yamaze kumenya ni uko nyuma y’aho uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP ubohoje Lubumba wakomeje kwagura ibirindiro byawo, ufata n’ibindi bice birimo Akyoa, Matunda, Mikunguwe na Gateja n’inkengero zabyo. Ibi bice byose bikaba bibarizwa muri secteur ya Itombwe, muri teritware ya Mwenga isanzwe ipakanye n’iya Uvira, Fizi na Walungu.

Uyu mutwe ntiwarekeye aho kuko ubu uri kwerekeza mu nshe za Gipupu muri Mibunda ahari ibirindiro bikaze bya FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, ibyo ziturukamo zikagaba ibitero mu Banyamulenge batuye mu Mikenke, Kalingi, Kamombo na Gahwela n’ahandi.

Ndetse no ku munsi w’ejo hashize, aba ba rwana ku ruhande rwa Leta baturutse muri byo birindiro bagaba ibitero mu Banyamulenge batuye mu Mikenke no muri Bicumbi ha herereye mu Burasirazuba bwa Kalingi. Iyi Kalingi ikaba igabanya Minembwe na Mikenke.

Bikavugwa ko “ibyo bitero byagabwe mu Mikenke byirije umunsi wose, impande zombi zikaba zarakijijwe n’umwijima, kuburyo uyu munsi na wo zishobora kongera guhangana, ariko ibyagabwe muri Bicumbi, umutwe wa Twirwaneho wabishubije inyuma cyane, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.

Tags: Gupfa ku bwinshiIngabo z'u BurundiItombweMwenga
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe Amakuru aturuka i Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko havukiye...

Read moreDetails

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n'uwahoze ayoboye iki gihugu Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, yahurije i Nairobi muri Kenya...

Read moreDetails

M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa M23 byemaze gushyira umukono ku masezerano yerekeranye n'ishyirwa mu bikorwa ry'ihagarikwa...

Read moreDetails

Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe Amakuru ava mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko nyuma y'aho Colonel Rubaba Ntagawa ahamagajwe...

Read moreDetails

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya Colonel Rubaba Ntagawa, umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ukuriye ibatayo ifite ibirindiro mu Bibogobogo muri teritware ya...

Read moreDetails
Next Post
I Doha hari kubera ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze impuruza ku bwicanyi ingabo z'u Burundi, FDLR na Wazalendo bari gukorera Abanyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?