• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

minebwenews by minebwenews
June 19, 2025
in Conflict & Security
0
Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

You might also like

Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

Conflict Monitoring Report: Burundian Military Expansion and the Security Situation in the Mulenge Highlands

Menya uduce turenga 4 Ingabo z’u Burundi zashyinzemo ibirindiro mu Cyohagati

I Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ku ruhande rwa Leta ya Congo, amakuru ava yo avuga ko guhohotera Abanyamulenge byongeye gufata indi ntera.

Ni bikubiye mu butumwa bugufi bwanditse, umwe mu baherereye muri iki gice cya Uvira yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 19/06/2025.

Ubu butumwa yaduhahe bugira buti: “Hano i Uvira abantu turi gutotezwa cyane na Wazalendo. Biratubabaje si nabona uko mbisobanura!”

Uyu munya-b’Uvira mu butumwa bwe yakomeje agira ati: “Mu kanya aba Wazalendo binjiranye umugore wa Dr Ruturwa, bamufatiraho imbunda, barangije bamwaka amafaranga yose yar’afite aho. Rero sinzi uko abantu bagira ariko mudutabarize.”

Ni ubu butumwa bunagaragaza ko icyo gikorwa cyabaye igihe c’isaha ya saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa kane ku masaha ya Minembwe na Bukavu.

Mu bihe bitandukanye aha i Uvira Abanyamulenge bagiye bahototerwa, bagakorerwa n’iyicyarubozo, babikorewe n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana byahafi n’Ingabo za Leta ya Congo.

Barahicirwa, bakanahafungirwa bazira inkomoko yabo n’amasura yabo, nk’uko biganda bisobanurwa n’imiryango itandukanye ahanini itegamiye kuri Leta.

Umusibo ejo ku wa gatatu, ni bwo hari hafashwe Abanyamulenge abari bageze aha i Uvira baturutse i Ndondo ya Bijombo.

Ni mu gihe bari bahazanye umurwanyi uwo baje bikoreye ku gipoyo. Wazalendo barabafata barabakubita, kandi babambura n’ibyabo.

Igitangaje, ibyo babikoze mu gihe aba Banyamulenge bari bazanye umurwanyi ku muvuriza i Uvira, baje baherekejwe n’abasirikare b’u Burundi bakorera muri iyo misozi y’i Ndondo ya Bijombo. Ariko ntacyo bafashije aba bari baherekeje.

Iyi Uvira ikomeje kuberamo ibi bikorwa byo guhohotera Abanyamulenge, ni yo yashyizwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yuko ihuriro rya AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bifashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara tariki ya 16/02/2025.

Iyi mitwe yombi yanafashe n’ibindi bice byinshi byo muri iyi ntara harimo na komine ya Minembwe iherereye muri teritware ya Fizi.

Tags: AbanyamulengeGutotezwaUviraWazalendo
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

Urusaku rw'imbunda z'irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n'impamvu yarwo Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ugenzurwa n'ihuriro ry'ingabo za Repubulika...

Read moreDetails

Conflict Monitoring Report: Burundian Military Expansion and the Security Situation in the Mulenge Highlands

by minebwenews
October 19, 2025
0
Burundian Soldiers in Tshisekedi’s Plan to Wipe Out the Banyamulenge

Background Recent developments in the highlands of Mulenge, South Kivu Province (eastern Democratic Republic of the Congo), reveal a growing presence of Burundian soldiers operating in collaboration with elements of the Congolese national army...

Read moreDetails

Menya uduce turenga 4 Ingabo z’u Burundi zashyinzemo ibirindiro mu Cyohagati

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

Menya uduce turenga 4 Ingabo z'u Burundi zashyinzemo ibirindiro mu Cyohagati Igice kizwi nko mu Cyohagati cyo mu misozi miremire y'i Mulenge mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo mu...

Read moreDetails

Burundian Soldiers in Tshisekedi’s Plan to Wipe Out the Banyamulenge

by minebwenews
October 19, 2025
0
Burundian Soldiers in Tshisekedi’s Plan to Wipe Out the Banyamulenge

Burundian soldiers are currently stationed in the high mountains of Mulenge, where they went to assist the army of the Democratic Republic of Congo (DRC) in fighting the...

Read moreDetails

“Abasirikare b’u Burundi mu mugambi wa Tshisekedi wo kurimbura Abanyamulenge”-ubuhamya bw’Umunyaminembwe

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

"Abasirikare b'u Burundi mu mugambi wa Tshisekedi wo kurimbura Abanyamulenge" -ubuhamya bw'Umunyaminembwe Abasirikare b'u Burundi bari mu misozi miremire y'i Mulenge, aho bagiye gufasha igisirikare cya Repubulika ya...

Read moreDetails
Next Post
Iby’ibitero byongeye kugabwa mu duce tw’i Mulenge, none tariki ya 19/06/2025.

Iby'ibitero byongeye kugabwa mu duce tw'i Mulenge, none tariki ya 19/06/2025.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?