Hatangajwe amakuru y’urupfu rutunguranye rwa visi guverineri wa Kivu y’Epfo.
Visi guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Gasinzira Gashingira Juvenal, ntakiri mu isi yabazima, aho yapfuye muburyo butunguranye.
Ni bikubiye mu tangazo ubuyobozi bwa AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo bwashyize hanze kuri uyu wa mbere, rimenyesha ko guverineri wungirije w’iyi ntara ko yitabye Imana, kandi ko yapfuye muburyo “butunguranye.”
Iri tangazo rigufi rya AFC/M2 rivuga ko babajwe n’urupfu rwa Gasinzira Gashingira Juvenal warushinzwe ubukungu muri iyi ntara.
Rikomeza rivuga ko ryihanganishije umuryango wa bugufi wa Gasinzira Gashingira Juvenal, ndetse n’abayoboke bose ba AFC/M23 aho bari hose.
Mu makuru yo ku ruhande avuga ko Juvenal yaryamye mu ijoro bisanzwe, bukeye basanga yavuyemo umwuka w’abazima.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri nyuma y’aho M23 yarimaze kubohoza umujyi wa Bukavu, iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zigahungira mu mujyi wa Uvira, nibwo ihuriro rya AFC/M23 ryagize Gasinzira Gashingira Juvenal guverineri wungirije ushyinzwe ubukungu muri iyi ntara.
Gasinzira akomoka mu misozi miremire y’i Mulenge iherereye mu majy’epfo y’umujyi wa Bukavu. Akaba ari uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Yari umugabo w’ubatse nubwo umubare w’abana be asize tutarabasha kuwumemya. .