Havuzwe andi makuru kuri Wazalendo baheruka kwifatanya na M23 ari benshi, muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ahagana mu mpera z’i Cyumweru gishize, nibwo Wazalendo biyunze kuri M23, bitandukanya n’igisirikare cya leta ya Kinshasa aho bari bagize igihe barwanya uyu mutwe ufite intego yo kurandura ubutegetsi bwa perezida Félix Antoine Tshisekedi, ubwo wita ‘bubi,’ nk’uko ay’amakuru tuyakesha abarwanyi ba M23.
Nk’uko ay’amakuru yasobanuwe n’uko ukwiyunga kwa Wazalendo muri M23 bifatanye isano na General Byamungu usanzwe ariwe w’ungirije Gen Sultan Makenga mu gisirikare cya M23.
Bavuga ko Wazalendo biyunze na M23 bavuka mu bwoko bw’Abatembo, bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abo General Byamungu nawe avukamo.
Ikindi cyavuzwe n’uko ukwiyunga kwabo Wazalendo bo mu bwoko bw’Abatembo, muri M23 biva kukuba M23 ifite igisirikare gikomeye kuko kuri ubu kimaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, ndetse nigice cyo muri teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ubundi kandi M23 irarwana ntisubira inyuma ndetse ikaba irwanira uburenganzira bwabo, nk’uko byagiye bigarukwaho n’ubuyobozi bwa M23, harimo na Lawrence Kanyuka ukunze kugaragaza ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bukozwe n’igisirikare cya leta ya Congo.
General Byamungu, byavuzwe ko yaba yaragize uruhare runini kugira Wazalendo bifatanye na M23, ni umwe mu basirikare ba M23 bazwi cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Mu mwaka w’ 2010 yari komanda zone wa Uvira, icyo gihe yari umusirikare wa leta, akaba kandi yari umusirikare wari ukomeye igihe cya “Amani Leo.”
Byamungu kandi azwi mu misozi miremire y’Imulenge kuko ari mu basirikare ba leta ya Kinshasa bagize uruhare runini mu kuvana Gumino ya Colonel Venant Bisogo mu ishyamba, aho yari kumwe na Gen Sultan Makenga, ndetse na Gen Kahimbi Delphin. Ubwo hari mu mwaka w’ 2011.
MCN.
batmanapollo.ru
batmanapollo.ru