Havuzwe ibyimbitse ku bimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu gihugu cy’u Bwongereza.
N’ibyatangajwe na minisitiri w’intebe w’u Bwongereza aho yemeje ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda, bamaze ku menyekana, ndetse ko n’indege izabatwara yamaze gutegurwa.
Kuri uyu wa Kane, w’ejo hashize tariki ya 25/04/2024, byagarutsweho n’umuvugizi wa minisitiri w’intebe w’u Bwongereza nyuma y’uko inteko ishinga mategeko y’iki gihugu yari maze kwemeza amasezerano iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira binjiye muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.
Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yabanje guhura n’inzitizi, ariko ejo ku wa Kane yongeye kwemezwa n’ubwami bw’u Bwongereza.
Uyu muvugizi wa minisitiri w’intebe yashimangiye ibyari byatangajwe na minisitiri Rishi Sunak, ko indege izatwara abi mukira ba mbere igomba kuzatangira kugenda mu byumweru bibiri biri mbere, aho aherutse kuvuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yizeye ko uko byagenda kose abimukira bahita batangira koherezwa uko byagenda kose .
Gusa uyu muvugizi yirinze kugira byinshi atangaza ku ndege ya mbere izatwara abi mukira bazoherezwa mu cyiciro cya mbere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi wa Guverinoma w’ungirije, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwiteguye ku buryo n’iyo bahita boherezwa ubu, bo biteguye ku bakira. Ibi yabitangaje nyuma y’uko inteko ishinga mategeko y’u Bwongereza yarimaze kwemeza kohereza aba bi mukira mu Rwanda.
MCN.