• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Havuzwe ibyimbitse ku bimukira ba mbere bagiye koherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza.

minebwenews by minebwenews
April 26, 2024
in Regional Politics
0
Havuzwe ibyimbitse ku bimukira ba mbere bagiye koherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe ibyimbitse ku bimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu gihugu cy’u Bwongereza.

N’ibyatangajwe na minisitiri w’intebe w’u Bwongereza aho yemeje ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda, bamaze ku menyekana, ndetse ko n’indege izabatwara yamaze gutegurwa.

Kuri uyu wa Kane, w’ejo hashize tariki ya 25/04/2024, byagarutsweho n’umuvugizi wa minisitiri w’intebe w’u Bwongereza nyuma y’uko inteko ishinga mategeko y’iki gihugu yari maze kwemeza amasezerano iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira binjiye muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.

Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yabanje guhura n’inzitizi, ariko ejo ku wa Kane yongeye kwemezwa n’ubwami bw’u Bwongereza.

Uyu muvugizi wa minisitiri w’intebe yashimangiye ibyari byatangajwe na minisitiri Rishi Sunak, ko indege izatwara abi mukira ba mbere igomba kuzatangira kugenda mu byumweru bibiri biri mbere, aho aherutse kuvuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yizeye ko uko byagenda kose abimukira bahita batangira koherezwa uko byagenda kose .

Gusa uyu muvugizi yirinze kugira byinshi atangaza ku ndege ya mbere izatwara abi mukira bazoherezwa mu cyiciro cya mbere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi wa Guverinoma w’ungirije, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwiteguye ku buryo n’iyo bahita boherezwa ubu, bo biteguye ku bakira. Ibi yabitangaje nyuma y’uko inteko ishinga mategeko y’u Bwongereza yarimaze kwemeza kohereza aba bi mukira mu Rwanda.

              MCN.
Tags: Abimukiramu RwandaUbwongereza

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?