Havuzwe icyakorewe abasirikare barindaga urugo rwa Ruberwa i Kinshasa
Abasirikare barenga 5 barindaga urugo rwa Azarias Ruberwa wabaye visi perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bafunzwe, ruriya rugo barindaga rusigara rugoswe n’Ingabo z’iki gihugu zo mu barinda umukuru w’igihugu.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse twahawe kuri Minembwe Capital News, aho bugaragaza ko abarinzi b’u rugo rwa Azarias Ruberwa, ruherereye mu mujyi wa Kinshasa ufatwa nk’umurwa mukuru w’iki gihugu, abasirikare bo kwa perezida Felix Tshisekedi babafunze.
Ubwo butumwa bugira buti: “Abasirikare barindaga kwa Ruberwa i Kinshasa ubu bari mu maboko y’abasirikare bo kwa perezida Felix Tshisekedi.”
Muri abo basirikare bafunzwe aya makuru avuga ko barimo Abanyamulenge batatu mu gihe ba Katanyama bo barenga 5, ati: “Abanyamulenge ni batatu, naho aba-katanyama(abo mu bundi bwoko bw’Abanyekongo) bo barenga 5.”
Kuri ubu bivugwa ko urwo rugo rugoswe n’abasirikare ba FARDC bo mu barinda perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi.
Ubu butumwa ntibugaragaza icyo bazize, ariko bizwi ko muri RDC Umunyamulenge n’undi wese usa na bo bakorerwa ihohoyerwa bazira uko baremwe. Ni ihohoterwa batangiye gukorerwa kera, kuko amateka agaragaza ko ryatangiye mu mwaka wa 1964.
Mu bihe bitandukanye hari abishwe batwitswe, abahambwe babona harimo n’abandi benshi bagiye bicwa urwagashyinyaguro.
Mu myaka ibiri ishyize ni bwo Azarias Ruberwa yavuye i Kinshasa yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kuri ubu akaba ari yo aherereye.
Ruberwa usibye kuba yarabaye visi perezida wa RDC igihe cya Joseph Kabila, yanakoze mu myanya inyuranye yo hejuru muri iki gihugu, kuko yanayoboye igihe kirekire minisiteri ya decentralisation.
Ubwo Ruberwa yerekeza muri Amerika avuye i Kinshasa, yagiye mu buryo buzwi, ariko bamwe mu bategetsi b’iki gihugu bamushinja guhunga igihugu.