Havuzwe impamvu FARDC iri gukubitwa kubi muri Kivu Yaruguru.
Ubutumwa buri muri audio Minembwe.com ikesha umurwanyi wo muri Wazalendo bugaragaza ko Ingabo z’u Burundi zitagihembwa nk’uko byari bitegekanyijwe, bityo zikaba zitakija mu rugamba, ibyatumye Ingabo za leta ya Kinshasa zamburwa ibice byinshi muri teritware ya Lubero n’ahandi.
Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’aho M23 yirukanye FARDC n’abambari bayo mu mijyi myinshi iri muri teritware ya Lubero, iyo ni nka Mingi yafashwe ku wa gatatu, n’indi irimo Mambasa, Alimbongo na Matembe byafashwe ku Cyumweru no ku wa mbere.
Ubwo butumwa bukavuga ko ingabo z’u Burundi zashyizwe muri Wazalendo zitakirwana, ngo kuko nta mushahara zigihabwa ko ahubwo izo bagahawe zirya abayobozi bo hejuru bo mu Gihugu cyabo.
Ati: “M23 iri huta nk’ama inite(irtime), kandi nta kiyitangira, kuko FARDC ihabwa amafaranga nti rwana, abarwanaga mbere ni ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Wazalendo. Kubera nta mushahara duhabwa natwe twabivuyemo. Rero biri mu biri gutuma FARDC yamburwa ibice byinshi.”
Uwo murwanyi aduha ubu butumwa, yavuze ko “umusirikare w’u Burundi uri mu Burasirazuba bwa RDC bitegekanyijwe ko ahabwa $ 400, ariko $ 50 ni yo yakira mu ntoki, izindi $ 350 zikoherezwa mu miryango yabo binyuze kuri Banki nkuru y’u Burundi(BRB).
Nyamara n’izo zinyuze kuri Banki nkuru y’u Burundi, ntizitangwa mu miryango yabo ziri umukwiro, kuko ziragabanywa cyane.
Yagize ati: “Ayo yitwa ko yoherezwa mu Burundi barayaturya. Ntayo duhabwa, ashobora no kumara amezi atatu imiryango itayabona. Kandi n’aya $50 bavuga ko baduhera kuri terrain ntabwo bayaduha. Dutunzwe no kwiba, twiba igihe twagiye muri operasiyo.”
Yakomeje avuga ko amasezerano yasinywe hagati ya perezida w’u Burundi n’uwa RDC, ni uko buri musirikare uri muri RDC w’umurundi ahabwa $500, ariko ko batazi uko zigaburwa.
Kimweho yemeje ko hari batayo idasanzwe(special) y’ingabo z’u Burundi ihabwa amafaranga buri kwezi. Iyo batayo kuri ubu iherereye muri centre ya Lubero muri Kivu Yaruguru.
Ibyo abitangaje mu gihe FARDC yakubiswe impande zose, usibye muri Lubero no muri Walikale nuko. Ku munsi w’ejo hashize M23 yarwaniye mu duce turimo ahitwa Kaina no mu nkengero zayo, ndetse biza kurangira uwo mutwe uhigaruriye, nk’uko byagiye bitangazwa ku mbugankoranyambaga.
Ni mirwano yongeye gutuma abaturage bo muri ibyo bice bata izabo, bamwe bakaba barahunze berekeza muri Kivu y’Amajy’epfo, abandi i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu Yaruguru.