Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Havuzwe impamvu FARDC iri gukubitwa kubi muri Kivu Yaruguru.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 20, 2024
in Regional Politics
0
Havuzwe impamvu FARDC iri gukubitwa kubi muri Kivu Yaruguru.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe impamvu FARDC iri gukubitwa kubi muri Kivu Yaruguru.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ubutumwa buri muri audio Minembwe.com ikesha umurwanyi wo muri Wazalendo bugaragaza ko Ingabo z’u Burundi zitagihembwa nk’uko byari bitegekanyijwe, bityo zikaba zitakija mu rugamba, ibyatumye Ingabo za leta ya Kinshasa zamburwa ibice byinshi muri teritware ya Lubero n’ahandi.

Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’aho M23 yirukanye FARDC n’abambari bayo mu mijyi myinshi iri muri teritware ya Lubero, iyo ni nka Mingi yafashwe ku wa gatatu, n’indi irimo Mambasa, Alimbongo na Matembe byafashwe ku Cyumweru no ku wa mbere.

Ubwo butumwa bukavuga ko ingabo z’u Burundi zashyizwe muri Wazalendo zitakirwana, ngo kuko nta mushahara zigihabwa ko ahubwo izo bagahawe zirya abayobozi bo hejuru bo mu Gihugu cyabo.

Ati: “M23 iri huta nk’ama inite(irtime), kandi nta kiyitangira, kuko FARDC ihabwa amafaranga nti rwana, abarwanaga mbere ni ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Wazalendo. Kubera nta mushahara duhabwa natwe twabivuyemo. Rero biri mu biri gutuma FARDC yamburwa ibice byinshi.”

Uwo murwanyi aduha ubu butumwa, yavuze ko “umusirikare w’u Burundi uri mu Burasirazuba bwa RDC bitegekanyijwe ko ahabwa $ 400, ariko $ 50 ni yo yakira mu ntoki, izindi $ 350 zikoherezwa mu miryango yabo binyuze kuri Banki nkuru y’u Burundi(BRB).

Nyamara n’izo zinyuze kuri Banki nkuru y’u Burundi, ntizitangwa mu miryango yabo ziri umukwiro, kuko ziragabanywa cyane.

Yagize ati: “Ayo yitwa ko yoherezwa mu Burundi barayaturya. Ntayo duhabwa, ashobora no kumara amezi atatu imiryango itayabona. Kandi n’aya $50 bavuga ko baduhera kuri terrain ntabwo bayaduha. Dutunzwe no kwiba, twiba igihe twagiye muri operasiyo.”

Yakomeje avuga ko amasezerano yasinywe hagati ya perezida w’u Burundi n’uwa RDC, ni uko buri musirikare uri muri RDC w’umurundi ahabwa $500, ariko ko batazi uko zigaburwa.

Kimweho yemeje ko hari batayo idasanzwe(special) y’ingabo z’u Burundi ihabwa amafaranga buri kwezi. Iyo batayo kuri ubu iherereye muri centre ya Lubero muri Kivu Yaruguru.

Ibyo abitangaje mu gihe FARDC yakubiswe impande zose, usibye muri Lubero no muri Walikale nuko. Ku munsi w’ejo hashize M23 yarwaniye mu duce turimo ahitwa Kaina no mu nkengero zayo, ndetse biza kurangira uwo mutwe uhigaruriye, nk’uko byagiye bitangazwa ku mbugankoranyambaga.

Ni mirwano yongeye gutuma abaturage bo muri ibyo bice bata izabo, bamwe bakaba barahunze berekeza muri Kivu y’Amajy’epfo, abandi i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu Yaruguru.

Tags: FardcGukubitwaIngabo z'u BurundiWazalendo
Share34Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Byuzuye wari ufungiwe Uvira yafunguwe.

Byuzuye wari ufungiwe Uvira yafunguwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?