Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Havuzwe impamvu Perezida Tshisekedi wa RDC yishimiye imyanzuro iheruka gufatirwa i Luanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 14, 2024
in Regional Politics
0
Havuzwe impamvu Perezida Tshisekedi wa RDC yishimiye imyanzuro iheruka gufatirwa i Luanda.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe impamvu Perezida Tshisekedi wa RDC yishimiye imyanzuro iheruka gufatirwa i Luanda.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yavuze ko yishimiye ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika imirwano hagati y’Ingabo ze n’iza M23, yiyemeza ko igihugu cye kitazigera kibura mu biganiro bya Luanda, muri Angola.

Ahagana ku wa Mbere tariki ya 12/08/2024, Tshisekedi yakiriye umuhuza ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali, ari we umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço, amwakirira i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.

João Lourenço yageze i Kinshasa aturutse i Kigali, aho ku Cyumweru tariki ya 11/08/2024, yari mu muhango wo kurahira kwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ndetse mbere y’uko Lourenço yerekeza i Kinshasa yabanje kugirana ikiganiro na Paul Kagame.

Minisiteri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yabwiye itangaza makuru ko Lourenço na Tshisekedi bishimiye kuba ingabo za RDC na M23 barashoboye guhagarika imirwano nk’uko babisabiwe mu nama y’abakuru ba dipolomosi yabereye i Luanda ku itariki ya 30/07/2024.

Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko kuva ku itariki ya 04/08/2024, banashimangira umuhate wabo wo kugira ngo aka gace kubahirizwe ndetse kanashyirwe mu bikorwa n’impande zose zakemeranyijeho.”

Aba bakuru b’ibihugu byombi kandi basabye ko hakomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gushakira ikibazo cy’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC igisubizo kirambye.

Minisitiri Thérèse Kayikwamba kandi, yavuze ko Tshisekedi yagaragaje gukomeza kuba muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda bigamije guhoshya umwuka mubi w’intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ati: “Tshisekedi Tshilombo yagaragaje ko Guverinoma ya Kinshasa yiteguye kugaragara mu biganiro bizaja bitegurirwa i Luanda, ku buhuza bwa João Lourenço.”

        MCN.
Tags: ImpamvuLuandaTshisekedi
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Mu ishyaka rya UDPS muri RDC, habonetse impamvu ituma imvururu zirikomezamo.

Mu ishyaka rya UDPS muri RDC, habonetse impamvu ituma imvururu zirikomezamo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?