Havuzwe inzira z’ibiri ingabo z’u Burundi zenda gukoresha zigaba ibitero ku Banyamulenge.
Hongeye kuvugwa ko hari ingabo z’u Burundi zazamutse kandi ko zishaka kugaba ibitero ku Banyamulenge mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru yatangiye kuvugwa mu Minembwe kuva ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatatu tariki ya 30/04/2025.
Akavugwa ko hari batayo zibiri zi ngabo z’u Burundi zazamutse mu Minembwe, kandi ko ziturutse i Baraka no mu Bibogobogo.
Bisanzwe bizwi ko u Burundi bwohereza abasirikare babwo muri Kivu y’Amajyepfo, bubanyujije mu kiyaga cya Tanganyika bakambukira i Baraka, ari naho bahererwa imyambaro y’igisirikare cya RDC. Nyuma bakabona koherezwa mu duce dutandukanye two mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga.
Muri ubwo buryo rero, amakuru akavuga ko ziriya batayo zibiri zo muri izi ngabo z’u Burundi zazamutse ejo ku wa gatatu imwe ija kwa Mulima mu gihe indi yajanwe kuri Babengwe i Lulenge.
Utu duce twombi tukaba duherereye mu nkengero za komine ya Minembwe muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umwe mu baturiye utwo duce yabwiye Minembwe Capital News ko afite amakuru ahagije kuri bariya basirikare, ahamya ko bashaka kugaba ibitero ku Banyamulenge, kandi ko ibyo bitero bagambiriye gukora bizagabwa mu Minembwe no mu Rugezi.
Mu cyumweru gishize nabwo, ingabo z’u Burundi kubufatanye n’iza FARDC zateye mu Rugezi. Ni igitero byarangiye umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bigishubije inyuma.
Iki gitero cyaje nanone gikurikira ibindi bitandukanye iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye ahatuwe n’Abanyamulenge mu Minembwe, mu Mikenke n’ahandi.
Kimwecyo, uko ibyo bitero bikozwe Twirwaneho na M23 bibisubiza inyuma.