• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

U Buhinde mu mugambi wo gutera Pakistan.

minebwenews by minebwenews
May 2, 2025
in World News
0
U Buhinde mu mugambi wo gutera Pakistan.
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Buhinde mu mugambi wo gutera Pakistan.

Abategetsi bo muri Pakistan batangaje ko bafite amakuru ahagije ko u Buhinde bwiteguye kugaba igitero cya gisirikare mu gihugu cyabo.

Byatangajwe na minisitiri w’itangazamakuru wa Pakistan, ubwo yavuganaga ko afite amakuru yizewe ko u Buhinde buri kwitegura kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu gihe cya vuba.

Ni nyuma yuko ku wa kabiri w’icyumweru gishize minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi, yemereye ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero, cyishe abantu cyagabwe muri Kashimir itavugwaho rumwe mu buryo ubwo ari bwo bwose babona bukwiye.

Ba mukerarugendo 26 b’Abahinde barashwe n’abagabye igitero mu gitero cyagabwe hafi y’umujyi w’u musozi wa Pahalgam muri Kashimir m’u Buhinde.

Uyu minisitiri w’itangazamakuru, Attaullah Tarar, yatangaje ko New Delhi ishaka gukoresha icyo gitero cyo mu cyumweru gishize cyibasiye abasivili nk’urwitwazo kugira ngo ikore ibindi bikorwa bya gisirikare.

Attaullah Tarar akoresheje urubuga rwa x yagize ati: “Pakistan ifite amakuru yizewe ko u Buhinde buteganya kugaba igitero cya gisirikare kuri Pakistan mu masaha make ari imbere bitwaje ibirego bidafite ishingiro kandi byahimbwe ko yagize uruhare mu byabaye i Pahalgam.”

Avuga ko Islamabad yiteguye gufatanya mu iperereza ryizewe, mu mucyo kandi ryigenga ryakorwa na komisiyo idafite aho ibogamiye ku gitero cya Pahalgam.

Yongeyeho ati: “Pakistan irongera gushimangira ko igikorwa nk’icyo cya gisirikare icyo ari cyo cyose cy’u Buhinde kizasubizwa byanze bikunze.”

Ku ruhande rw’u Buhinde, minisitiri Modi yabwiye abayobozi b’ingabo ko “yabonanye na minisitiri w’ingabo, Rajnath Singh, umujyanama we mu by’u mutekano ndetse n’abajenerali bakuru mu rugo rwe bwite, nk’uko amakuru ava mu nzego za Leta atangazwa na Reuters ndetse na AFP.

Bikavugwa ko Modi yahaye uburenganzira ingabo ze bwo guhitamo icyo gukora mu gusubiza icyo gitero cy’iterabwoba.

U Buhinde bukaba buhamya ko igitero cya Pahalgam cyakozwe na Pakistan, ndetse kandi ko itera inkunga abarwanyi ba kiyisilamu muri Kashimir basanzwe bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Buhinde.

Tags: IgiteroPakistanU Buhinde

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?