Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo
Abaturage bakomeje kubabarizwa mu duce twa na bumbu, Miti-Mbili na Namabula duherereye ku misozi iherereyemo urubibi ruhuza teritware ya Walungu n’iya Uvira, aho aba baturage bababarizwa na Wazalendo mukubambura utwabo no kubakorera iyicarubuzo, bagasaba ko ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 riza kutubohoza.
Aya makuru Minembwe Capital News iyakesha ubutumwa yahawe bwanditse n’abamwe mu baturage baturiye turiya duce banyagirirwamo na Wazalendo.
Ubutumwa bwabo bugira buti: “Na n’ubu abaturage baracyakomeje guteserezwa na Wazalendo mu misozi ya Nabumbu, Miti-Mbili na Namabula.”
Burakomeza buti: “Batunyagirayo ibyacyu, amafaranga, bakanahafatira ku ngufu abakobwa n’abagore, ndetse kandi hari n’ubwo bahicira abantu.”
Ubu butumwa bunasobanura ko mu cyumweru gishize, hiciwe Umwalimu w’amashuri wari uvuye mu bice bya Kaziba muri Walungu yerekeje i Uvira gufata amafaranga y’Abalimu b’ishuri na we yigishaho aho i Kaziba.
Ageze i Nabumbu Wazalendo barahamwicira nyuma yo kumwaka amafaranga akayabura.
Ati: “Mu cyumweru gishize muri iriya misozi Wazalendo bayiciyemo Umwalimu w’amashuri wari ugiye gufata amafaranga y’Abalimu i Uvira. Bamusabye ifaranga azibuze baramurasa arapfa.”
Aba baturage bakavuga ko batesherejwe cyane kuri iyo misozi, bityo bagasaba ko umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byayibohoza, bikayirukanamo Wazalendo. Muri icyo gihe bakavuga ko ari bwo bobona amahoro.
Ati: “Umuti waho gusa ni umwe, nuko M23 na Twirwaneho byahabohoza, ubundi Wazalendo bakaje kure. Nta kindi gikenewe kugira iriya misozi irangwemo n’ituze.”
Byanasobanuwe kandi ko iyi misozi inyurwamo n’abagenda n’amaguru, kubera ko nta mihanda iyirangwamo. Ikaba kandi ari imisozi iterera cyane, aho inahuza ibice byo muri teritware ya Walungu n’iya Uvira.
Imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR yahungiye muri iyo misozi nyuma y’aho umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bifashe igice cya Kaziba, icyari cyarahinduwe indiri y’iyi mitwe izwiho gutesha abaturage umutwe.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, ni bwo Kaziba yafashwe, Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zari ziyirimo, zigahungira i Uvira, mu gihe Wazalendo na FDLR bo bahungiye kuri iyo misozi ya na Bumbu, Miti-Mbili na Namabula.
Kuva icyo gihe bahita batangira kugirira nabi abaturage, ibyo bagikora kugeza n’uyu munsi.