Havuzwe uko intambara yahinduye isura aho y’injiye mu gihugu cy’u Burusiya ivuye ku butaka bwa Ukraine.
Ni ibyatangajwe n’abategetsi b’u Burusiya aho bavuga ko igisirikare cya Ukraine cyambutse ku butaka bwabo akaba rero ariho hari kubera intambara.
Abasirikare ba Ukraine bagera ku 1.000, bafite n’ibimodoka by’i ntambara bya rutura bikabakaba 20, ndetse na za drone z’intambara zitatangajwe umubare, nibyo Ingabo za Ukraine zambukanye ku butaka bw’u Burusiya, nk’uko Abarusiya babitangaje.
Banavuga ko intambara ihanganishije ingabo za Ukraine n’iz’u Burusiya kwiri kubera mu gace ka Kursk ko mu Burusiya. Ibi bikaba byatumye leta y’u Burusiya ishiraho amategeko y’intambara kandi ikaba ikomeje no guhungisha abaturage bayo bava muri ibyo bice, ni mu gihe na Ukraine nayo yasabye abaturage bayo baturiye umupaka kuhava aho binavugwa ko abo baturage bagera ku 6.000.
Mu makuru amaze kuja hanze avuga ko igisirikare cya Ukraine ko cyamaze kwigarurira ahantu hangana n’ibirometero 10 uvuye ku mupaka wayo. Andi makuru yatanzwe n’urubuga rwa Telegram rwitwa Rybar, ruri hafi n’igisirikare cy’u Burusiya rwo rwatangaje ko igisirikare cya Ukraine ko cyamaze kwigarurira ahantu hangana n’ibirometero 25 ho kubutaka bw’u Burusiya uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Ndetse ko kandi aba basirikare ba Ukraine ngo bakaba bafashe n’iriba rya gaze iryo Abarusiya bavomaga bakohereza mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.
Ku rundi ruhande abategetsi b’u Burusiya batangaje ko Ingabo zabo zabashe guhagarika ibitero by’ingabo za Ukraine no kuzibuza gukomeza kuja imbere, perezida Vladimir Putin yatangaje ko ‘ari agasomborotso ko mu rwego rwo hejuru.’
Mu gihe umugaba w’ingabo z’igihugu cye we yavuze ko nubwo abasirikare ba Ukraine binjiye ku butaka bw’u Burusiya ariko ko igisirikare cye cyabashe kwica abasirikare benshi ba Ukraine, kandi ngwabandi barenga 200 bakaba bakomeretse.
Ntacyo Ukraine iratangaza kuri iki gitero, usibye ko bakivuga mu marenga. Bityo perezida Zelensky Volodymyr kuri uyu wa Kane tariki ya 08/08/2024, yashimiye ingabo ze kubera ukuntu zizi gutungurana no kugera ku ntego zayo. Ariko ntiyigeze akomoza kuri Kursk ahari kubera imirwano ku butaka bw’u Burusiya.
Naho umujanama wa Perezida wa Ukaraine yakoresheje urubuga rwa x, avuga ati: “Intambara ni ntambara uwaguteye agomba kwirengera ingaruka zayo byanze bikunze.”
Ni ubwa mbere igisirikare cya Ukraine kugaba igitero gikaze ku butaka bw’u Burusiya. Ubundi yakoraga udutero shuma cyangwa duto kandi nabwo igakoresha ikorana buhanga nka drone n’ibibunda birasa kure. Ubu rero ho byahindutse.
Inshuti za Ukraine zatunguwe kumva ibyo bitero ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Ukraine kuyiha amakuru ahagije kuri ibyo bitero byambutse umupaka.
MCN.