Hejuru mu kirere cya Minembwe hagaragaye ibyiswe igitangaza gusura ibyenda kuba.
Inyenyeri zidasanzwe zagaragaye mu kirere cya Minembwe mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/11/2024, nk’uko Abasenga babibwiye ubwanditsi bwa MCN.
Bavuga ko izo nyenyeri zari 23 kandi ko zagaragaye igihe c’isaha ya saa moya n’igice z’ijoro ryo ku wa kabiri.
Alexis Cyubahiro uba muri team y’Abayumbe(Abasenzi) bo mu Minembwe wavuganye na MCN yagaragaje ko izo nyenyeri ari bitangaza Imana yenda gukora mu misozi miremire y’Imulenge.
Avuga ko zagaragaye uruhande rugana mu Rutigita. Aha ni aha herereye amajyepfo ashyira uburenganzuba bwa Komine Minembwe.
Yanavuze ko zagiye kuzima ubwo zari zerekeje mu Kabanju ho mu Lulenge, ibice bikunze kuvugwamo cyane inyeshamba zirwanya ubwoko bw’Abanyamulenge.
Yagize ati: “Izi nyenyeri zarimo zaka cyane bidasanzwe. Zariko zakira hejuru ya Rutigita kandi zirenguka zigana mu Kabandju, ni nabwo zahise zizima.”
Yashimangiye ibi avuga ko byabayobeye ahanini ku basenga. Ariko ko ari gitangaza Imana ishaka gukorera muri aka karere k’i misozi miremire y’Imulenge.
Ati: “Cyabaye ikimenyetso cyatuyobeye twese abasenga, ariko ntawashidikanya n’igitangaza cy’Imana.”
Mu busanzwe inyenyeri isobanura umucyo ndetse ahandi ikagereranywa n’umucyo uva ku Mana.
Ntiyahwemye kuvuga ko ahari Imana yaba ishaka gutanga amahoro n’umutekano mu misozi miremire y’Imulenge. Ni mugihe Intambara imaze igihe kingana n’imyaka ikabakaba umunani yarazonze aka karere.
Abenshi mu Banyamulenge barahunze basiga igihugu cyabo, abandi benshi barapfa ndetse kandi ikibabaje ibintu byabo byaranyazwe harimo n’inka zabo zibarirwa mu bihumbi amagana na magana.
Usibye nibyo n’imihana yabo imyinshi yarasenyutse n’amakanisa bahimbarizagamo Imana yabo y’i Mulenge(iyo Abahuhudi bita Imana ya Israel).
Nonese izo ntizoba ari satelite babonye zirigufata amakuru bakazita inyenyeri nje niko ntekereje
Furthermore, tamoxifen, although it is often considered as an antagonist of the nuclear estrogen receptor, is also able to antagonize the effect of estradiol on its membrane receptor as shown by our group 50 and by others 51, 52 [url=https://fastpriligy.top/]priligy buy[/url] кІЅкё°лЏ„лЉ” 중앙방м—лЊЂм±…ліёл¶ЂлЉ” м €л° н™•м‚° мћ€лЉ” м¤м „ к·№мќ м‹ л…„м‚¬ нЃґлџЅ 실내까지 м№лҐё м „л§ќмќґл‹¤
[url=https://fastpriligy.top/]priligy buy[/url] It s a question of how you feel things are moving