Hagaragajwe amafoto yafashwe n’ibyogajuru byerekana ko ibisasu Israel yateye muri Iran byangirije ibyuma bya radari byari bisanzwe birinda ikirere cya Iran.
Ni ku wa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje igisasu cya Israel cya tewe mu gace ka Isfahan ko muri Iran ahari mu nganda zikomeye z’igisirikare cya Iran.
Ibi binyuranye n’amakuru abategetsi bo muri Iran barimo batangaza ko nta byinshi igitero cya Israel cyangirije ku butaka bwabo.
Amakuru akavuga ko iki gisasu kimwe cya Israel yagabye kuri Iran cyangirije cyane Iran kuruta ibigera kuri 300 Iran yarashe kuri Israel tariki ya 13/04/2024.
Ayatollah Ali Khamenei uri mu bategetsi bo kurwego rwo hejuru mu gihugu cya Iran ari mu birinze kuvuga ku byo iki gitero cya Israel cyangirije ku butaka bw’igihugu cyabo.
Abasesenguzi benshi bemeza ko Iran na Israel bamaze imyaka myinshi mu bushamirane ubu barimo kugerageza gucumbya impamvu zishobora gutuma haba intambara hagati y’ibihugu byombi.
Hagati aho intambara ihanganishije Israel na Hamas irakomeje muri Palestine aho iyo ntambara ikomeje kuyogoza akarere. Ubutegetsi bwa Israel buvuga ko uwo mutwe uterwa inkunga na Iran.
Ibiro ntara makuru bya Bafaransa, AFP, byo byatangaje ko iki gisasu Israel yateye ku butaka bwa Iran cyahamije intwaro kabuhariwe zari ziruta izindi zigisirikare cya Iran. Bikaba byari bisanzwe bifite ubushobozi bwo gukumira ibitero bigabwe ku butaka bwa Iran.
MCN.