• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hongeye Kuvugwa Intambara Ikomeye Muri Ukraine, Ibifaru Bine(4) Bya Ukraine Bikaba Bimaze Gutwikwa.

minebwenews by minebwenews
June 11, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zabo zatwitse ibifaru icyenda(9) bya Ukraine, harimo bine(4) bigezweho byo mu bwoko bwa Leopard 2, Igihugu ca Ukraine cyarigiheruka kubihabwa n’a leta y’u Budage.

Ni nyuma y’amasaha make ingabo za Ukraine zitangije ibitero byo kwigarurira agace ka Bakhmut kari mu Majyepfo ya Repubulika yigenga ya Donetsk yometswe ku Burusiya.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burusiya, Lt Gen Igor Konashenkov kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko ingabo za Ukraine zasubijwe inyuma ku buryo bugaragara.

Mu mujyi wa Zaporozhye, ingabo z’u Burusiya zivuga ko zabashije gusubiza inyuma iza Ukraine zari zitwaje ibifaru bikomeye ndetse bimwe biratwikwa.

Uretse ibifaru kandi, u Burusiya buvuga ko bwabashije gushwanyaguza imodoka z’intambara za Ukraine zirimo izo bahawe na Amerika zizwi nka Bradley n’ibifaru bito bizwi nka Caesar bahawe n’u Bufaransa.

Muri aka gace kandi u Burusiya buvuga ko bwabashije kwivugana abasirikare 300 ba Ukraine.

Président wa Ukraine Volodymyr Zelensky aherutse gutangaza ko batangije ibitero byo kwihimura ku Burusiya, nyuma yigihe kingana n’umwaka usaga rwambikanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Perezida wa Ukraine yemeje ejobundi ko ku butaka bwayo hakomeje kugabwa ibitero ku ngabo z’Uburusiya.

Icyakora, yanze gutanga ibisobanuro birambuye kubikorwa byategiye kuva kera.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, Volodymyr Zelensky mu kiganiro n’abanyamakuru na Justin Trudeau i Kyiv.

Zelensky yagize ati: “Ibikorwa byo kurwanya no kwirwanaho birimo kubera kubutaka bwa Ukraine.”

Umukuru w’igihugu cya Ukraine yihutiye kongeraho ko “atazabivugaho birambuye,” bishingiye kugucyecyeka kwagisirikare.

Abategetsi ba Ukraine bakomeje kudasobanura neza ku ngamba zabo mu gihe ingabo z’Uburusiya zitangaza ko mu minsi itandatu ibitero byabibasiye, harimo n’ibikoresho byatanzwe n’ibihugu by’uburengerazuba, ku birindiro byayo, cyane cyane mu majyepfo ya Ukraine.

Nyuma yo gusenya urugomero rwa Kakhovka, Kherson yarohamye mu mwuzure w’amazi n’umuriro.

Perezida wa Ukraine yongeyeho ati: “Ugomba kwizera abasirikare bacu kandi ndabizeye.”

Ibitero bikikije Zaporizhia na Donetsk Nk’uko ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku ntambara (ISW) kibitangaza, ingabo za Ukraine zagabye ibitero byo kurwanya ingabo za Barusiya byibuze mu bice bine(4), ibyo byabaye Tariki 10.06.

Iki kigo cyasobanuye kandi ko, nk’uko amakuru aturuka mu Burusiya abivuga, “ingabo za Ukraine zari zifite inyungu z’amayeri mu kugaba ibitero ninjoro hakoreshejwe ibikoresho byatanzwe n’iburengerazuba bifite optique ya nijoro.”

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yasohoye videwo yerekana inkingi y’ibisasu byakozwe mu Burengerazuba n’imodoka zitwaje ibirwanisho, bamwe bakaba barimo bamwa itabi, mu majyepfo ya Donetsk.

Umuvugizi w’ingabo za Ukraine, Serguiï Tcherevaty, hagati aho yemeje kuri televiziyo ko ingabo za Kyiv zashoboye gutera metero 1400 zikikije Bakhmout.

Tags: bya UkrainebyatwitsweIbifaru Bine 4IntambaraUkraine

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?