Humvikanye ikindi gishobora gutuma haba intambara karundura yo kurwanya igihugu cya Israel.
Ni bikubiye mu butumwa bugufi igihugu cya Iran cyoherereje leta Zunze Ubumwe z’Amerika, buvuga ko iki gihugu cya Iran kigiye kwinjira mu rugamba rukomeye rwo kurwanya Israel.
Ubu butumwa leta ya Iran yatanze muri irijoro ryaraye rikeye rishira kuri uyu wa Gatanu, bumenyesha Amerika ibigiye gukurikiraho nyuma y’urupfu rw’umuyobozi w’umutwe wa Hamas, bwana Ismaï Haniyel waguye mu gitero cy’indege bivugwa ko cyakozwe n’igisirikare cya Israel ahagana mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo.
Amakuru avuga iby’urupfu rwa Ismaï Haniyel wari umuyobozi ukomeye mu mutwe wa Hamas, nuko yishwe mu gihe yaravuye mu muhango wo kurahira kwa perezida mushya w’igihugu cya Iran.
Ubu butumwa bwa Iran buje nyuma y’uko perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan nawe ubwe aheruka gutangaza ko igihugu cye kitazakomeza kurebera ubwicanyi bukorwa n’igisirikare cya Israel, bityo ko agiye kugaba igitero gikaze kuri Israel.
Ndetse kandi amakuru avuga ko Recep Tayyip Erdogan nyuma y’urupfu rwa Ismaï Haniyel yaganiriye na perezida Joe Biden wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakoresheje telefone ngendwanwa, amubwira ko Israel ishaka ko intambara ikwira mu Ntara ya Gaza yose no mu karere ko hagati.
Yagize ati: “Igisirikare cya Benjamin Netanyahu, kirashaka intambara ko ikwira mu Ntara ya Gaza ndetse no mu karere ko hagati.”
Muri icyo kiganiro cyabakuru b’ibihugu, uyu wa Turukiya yanabwiye kandi Joe Biden ko urupfu rw’umuyobozi wa Hamas ari ikintu kigomba gutuma haba ibiganiro kandi byihuse hagati ya Hamas na Israel.
Hagati aho, minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aheruka gutangaza ko iki gihugu cye cya Israel cyiteguye uwari we wese washaka gushora intambara kuri iki gihugu. Kandi ko aho igitero cyaturuka hose biteguye ku gisubiza inyuma.
MCN