I Bukama mu Marira, FARDC Ishinjwa Igitero Cyibasiye Abaturage, Bituma Haba Gutabaza
Amakuru yizewe aturuka muri teritware ya Bukama, mu ntara ya Haut-Lomami, aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero gikomeye ku baturage basanzwe, igikorwa cyateje impagarara n’akababaro gakomeye mu baturage bahatuye.
Aya makuru agaragaza ko iki gitero cyabaye ku Cyumweru tariki ya 11/01/2026, aho abaturage benshi, barimo abagore n’abana, bafashwe n’ingabo za FARDC. Abo baturage bafashwe bashinjwe kuba “inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa,” nubwo nta bimenyetso bifatika byigeze bitangazwa bigaragaza ibyo birego.
Amashusho n’amajwi byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza itsinda rinini ry’abantu bafashwe, bazengurutswe n’abasirikare ba FARDC. Mu butumwa bw’amajwi bwagiye hanze, humvikana amagambo avuga ko abafashwe bose, barimo abagore n’abana, bafatwa nk’abarwanya Leta, ibintu byateye impungenge zikomeye ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mu cyahoze ari Katanga, si ubwa mbere abaturage bagaragaje ko batotezwa n’ingabo za FARDC. Ibi byatumye hari aho abaturage bagiye gutabaza ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), barisaba kuza kubarinda no kubacyungura, bavuga ko barambiwe ihohoterwa n’akarengane bikomeje kubibasira.
Byongeye kandi, amakuru aturuka muri aka gace avuga ko abasirikare bakuru benshi bakomoka mu cyahoze ari Katanga, barimo n’abafite amapeti ya jenerali, bamaze gufungwa. Ahanini bashinjwa kudashyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, ibintu bikomeje gukurura impaka n’impungenge ku miyoborere n’imibanire iri mu ngabo za Leta.
Iki kibazo cy’i Bukama gikomeje gufatwa nk’ikimenyetso cy’ihungabana rikomeye ry’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu cyahoze ari Katanga, mu gihe amajwi menshi akomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse ku byabaye, hagamijwe kurengera abasivili no gukumira ihohoterwa rikomeje gufata indi ntera.







